Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeIMYIDAGADUROKid From Kigali na Shemi mu gitaramo cyatumiwemo Bensoul na Nvirii the...

Kid From Kigali na Shemi mu gitaramo cyatumiwemo Bensoul na Nvirii the storyteller i Kigali

Iminsi isigaye irabarirwa ku ntoki ngo igitaramo ‘World Champs Night Life’ kizaherekeza shampiyona y’Isi y’amagare kibere mu Mujyi wa Kigali. Uretse abanya- Kenya Bensoul na Nvirii the storyteller bamaze kwemezwa ko bazacyitabira abarimo Shemi na Kid from Kigali batangajwe nk’abazafatanya na bo.

 

Uretse Shemi na Kid from Kigali batangajwe nk’abazafatanya n’aba bahanzi bo muri Kenya, amakuru IGIHE ifite ni uko Angell Mutoni na we ibiganiro birimbanyije ku buryo biramutse bigenze neza yaba umwe mu bazitabira iki gitaramo.

Aba bahanzi bose bategerejwe mu gitaramo ‘World Champs Night Life’ kizabera muri Kigali Universe ku wa 27 Nzeri 2025.

Iki gitaramo cyateguwe mu rwego rwo gususurutsa abazaba bitabiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare igiye kumara icyumweru ibera mu Mujyi wa Kigali, cyashyizwe ku munsi ubanziriza uwa nyuma waryo.

Bensoul utegerejwe i Kigali amaze gukorana n’abahanzi batandukanye bo mu Rwanda mu mishinga y’indirimbo, uyu akaba yarifashishije The Ben na Ariel Wayz kuri album ye ’The Party & The After Party’.

Bensoul aherutse gukorana na Alyn Sano indirimbo ‘Chop chop’ iri mu zigezweho muri iyi minsi.

Si ubwa mbere Nviiri the storyteller agiye gutaramira i Kigali kuko mu 2024 yitabiriye igitaramo cya Kivumbi King cyabereye muri Kigali Universe.

Nviiri the Storyteller ni umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo n’umucuranzi wa gitari wamenyekanye cyane mu 2019 ubwo yinjiraga muri Sol Generation Records, sosiyete y’umuziki yashinzwe n’itsinda rya Sauti Sol.

Yamenyekanye cyane mu ndirimbo ’Extravaganza’ yatumye amenyekana muri Afurika no hanze yayo. Ubu afite imyaka 34, akaba akunze kuririmba injyana za Afropop, Soul na R&B.

Kid From Kigali na Shemi bongewe mu gitaramo cyatumiwemo Bensoul na Nvirii the story teller mu gihe ibiganiro na Angell Mutoni bigikomeje
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments