Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali yataye muri yombi abantu babiri barimo umugabo w’imyaka 35 n’umugore w’imyaka 30 bafatanywe udupfunyika 1144 tw’urumogi bari bagiye gucuruza mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Jabana.
Aba bantu batawe muri yombi ku wa 16 Kanama 2025, ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’abaturage.
Udupfunyika 1144 badufatanywe mu nzu bari batuyemo aho bari bagiye kurucururiza mu Murenge wa Gisozi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars yabwiye IGIHE ko urumogi rwari rubitse mu nzu y’umugabo mu gihe umugore yari agiye kurutwara ngo ajye kurucuruza abakiriya be mu Murenge wa Gisozi.
Ati “Bafatiwe mucyuho bamaze kurupakira mu mufuka. Abafashwe n’urumogi bafatanywe bafungiye kuri Sitation ya Polisi ya Jabana ngo bakorerwe dosiye bajyanwe mu bugenzacyaha RIB. Iperereza rirakomeje ngo hamenyekane aho bakura uru rumogi.”
yashimangiye ko kuba abaturage batangira amakuru ku gihe abantu nk’aba bagafatwa ari ikimenyetso cyerekana ko bamaze kumva ububi bw’ibiyobyabwenge, kikaba kandi ikimenyetso cy’ubufatanye hagati ya Polisi n’abaturage.
Ati “Abijandika mu bikorwa by’ibiyobyabwenge ndetse no gukora ibyaha muri rusange bagomba kubireka kuko inzego z’umutekano ndetse n’abaturage zabahagurukiye.”
Mu Rwanda urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho uhamijwe n’urukiko ibikorwa byo kubikora, kubihinga, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha undi cyangwa kubigurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda y’arenze miliyoni 20 Frw ariko atarenze miliyoni 30 Frw.