Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAMAKURUKigali: Insengero zimwe zashyize amateraniro ‘online’ mu gihe cya Shampiyona y’Isi y’Amagare

Kigali: Insengero zimwe zashyize amateraniro ‘online’ mu gihe cya Shampiyona y’Isi y’Amagare

Amwe mu madini n’amatorero akorera i Kigali yashyizeho uburyo bwo gukurikirana amateraniro mu buryo bw’iya kure, mu gufasha abayoboke bayo guterana muri iki gihe cya Shampiyona y’Isi y’Amagare kuko hari imihanda izaba ifunze.

 

Ibyo bigamije gufasha bamwe mu bayoboke b’ayo madini bashoboraga kugorwa no kugera aho insengero ziri.

Ayo madini n’amatorero yahisemo gukoresha uburyo bwombi bwo guterana imbonankubone n’iya kure, ndetse mu zindi gahunda zirimo gusenga mu mubyizi na ho hagenda hakorwa impinduka.

The New Times yanditse ko insengero zigera kuri eshanu zo muri Kigali ari zimwe mu zashyizeho uburyo bwihariye bwo gukora amateraniro. Zirimo ADEPR Kimihurura, Healing Center Church Rwanda, New Life Bible Church, Church of the Nazarene na Christian Life Assembly Church.

Muri Christian Life Assembly Church i Nyarutarama nta materaniro y’imbonankubone ateganyijwe kuri iki Cyumweru tariki ya 21 no ku wa 28 Nzeri 2025 ahubwo araba mu buryo bw’iya kure guhera Saa Yine za mu gitondo.

Ni mu gihe amateraniro yo mu mibyizi yabaga ku wa Kabiri yo yabaye ahagaritswe muri iki gihe i Kigali hari kubera Shampiyona y’Isi y’Amagare.

Umushumba w’Itorero Church of Nazarene rikorera i Remera, Pasiteri Niyonsaba Jacques yavuze ko amateraniro aba ku Cyumweru no ku wa Gatanu muri iryo torereo azakorwa mu buryo bw’imbonankubone n’iya kure kugira ngo bafashe abayoboke babo bose guterana.

Pasiteri Niyonsaba yasabye abayoboke b’iryo torero kuzakurikiza imikoreshereze y’imihanda uko yagenwe bakagera ku materaniro, ariko kandi no kuzajya kureba abazaba bari gusiganwa ngo kuko ari umugisha ukomeye kuba u Rwanda ruryakiriye.

Umushumba Mukuru wungirije w’Itorero New Life Bible Church ku Kicikiro, Fred Isaac Katangwa we yavuze ko iryo torero rizaterana ku wa Gatanu no ku Cyumweru kandi ryahisemo gukoresha uburyo bwombi, gusa bakuraho amateraniro y’abana.

Ati “Amateraniro yo ku Cyumweru azakomeza kuva Saa Tanu ku bantu bazabasha kugera ku rusengero. Ariko nta materaniro y’abana azaba. Ndasaba abakirisitu bacu ko bazafata amafunguro ya mu gitondo ubundi bakicara nk’umuryango bagakurikira amateraniro mu buryo bw’iya kure.”

Yasabye kandi abakirisitu gusengera Igihugu muri iki gihe cyakiriye abashyitsi baje muri Shampiyona y’Isi y’Amagare ndetse no gusabira uburinzi abazaba batwaye amagare ingendo zikagenda neza.

Mu Itorero Healing Center Church Rwanda ry’i Remera ho amateraniro azakomeza yaba ayo mu mibyizi no ku Cyumweru ariko na bo bakaba bazanayatambutsa kuri murandasi kugira ngo abatazahagera bazabashe kuyitabira.

Ni mu gihe muri ADEPR Kimihurura amateraniro yari asanzwe aba ku Cyumweru imbonankubone ho yimuriwe ku wa Gatandatu Saa Kumi n’Imwe z’umugoroba. Bivuze ko ayari kuba kuri iki Cyumweru bayakoze ejo naho ayo mu gitaha bazayakora ku wa Gatandatu.

Shampiyona y’Isi y’Amagare iri kubera i Kigali kuva ku itariki 21-28 Nzeri 2025 ndetse inzego zitandukanye zamenyesheje abantu mbere amabwiriza bazakurikiza ariko muri rusange ntibizahagarika ubuzima bw’imikorere ya buri munsi.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments