Umujyi wa Kigali wabaye uwa kabiri ku Isi wakiriye Shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare yitabiriwe n’abakinnyi benshi barenga 760, ndetse bwa mbere mu mateka ibihugu bya Afurika bigira abakinnyi benshi kurenza indi migabane.
Iri rushanwa ritegurwa n’Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), rizakinwa mu byiciro 13 by’abagore n’abagabo. Ryatangiye ku wa 21-28 Nzeri 2025.
Harimo icyiciro cy’abatarengeje imyaka 23 mu bagore cyakinwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 22 Nzeri 2025, ari na bwo bwa mbere gikinwe mu myaka 104 iri rushanwa rimaze ribayeho.
Iri rushanwa ryaritabiriwe ku buryo buhambaye, aho ibihugu 108 byohereje abakinnyi babyo. Kigali yahise iba Umujyi wa Kabiri wakiriye ibihugu byinshi muri iyi mikino, inyuma y’uwa Glasgow wo muri Écosse wakiriye ibihugu 110 mu 2023.
Ni ku nshuro ya mbere mu mateka y’uyu mukino haba mu myaka 125 UCI imaze ishinzwe n’inshuro 98 Shampiyona y’Isi iri gukinwa ibereye muri Afurika, ndetse n’ibihugu byo kuri uyu mugabane bikitabira ku bwinshi.
Abakinnyi bitabiriye iri siganwa bose hamwe ni 769. Aba ni benshi ugereranyije n’abakinnyi bitabiriye isiganwa riheruka kubera hanze y’u Burayi, aho 647 ari bo bitabiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare yabereye Wollongong muri Australia mu 2022.
Ibihugu 36 byo muri Afurika byohereje abakinnyi babyo i Kigali, mu gihe ubwo iri rushanwa riheruka kubera i Zurich mu Busuwisi ibihugu 15 byo kuri uyu mugabane ari byo byari byitabiriye gusa.
Kugeza ubu ijanisha ry’abakinnyi bitabiriye harimo Abanyafurika 33,64%, Abanyaburayi 32,71%, abaturutse ku mugabane wa Amerika 17,76%, abaturutse muri Asia 14,02%, mu gihe abaturutse muri Oceania ari 1,87%.
Ku wa Kane, tariki ya 25 Nzeri 2025, i Kigali hazateranira Inteko Rusange ya UCI igiye kuba ku nshuro ya 194. Ibihugu byinshi bizayitabira ndetse iba iya kabiri yitabiriwe cyane bwa mbere mu mateka inyuma y’iyabereye i Glasgow mu 2023.
Indi nkuru wasoma: LIVE: Abanyarwanda bane bahanzwe amaso ku Munsi wa Kabiri wa Shampiyona y’Isi y’Amagare i Kigali