Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwibukije abawutuye gufata ingamba zikenewe zo kwirinda no guhangana n’ibiza bishobora guterwa n’imvura nyinshi iteganyijwe mu gihe cy’itumba, hagati ya Werurwe na Gicurasi 2026.
Ikigo cy’Iteganyagihe mu Karere k’Iburasirazuba bwa Afurika (ICPAC) giherutse gutangaza ko mu bihugu byo muri aka karere hateganyijwe imvura nyinshi izaba iri hagati ya milimetero 250 na 550.
Mu Rwanda, Ikigo gishinzwe Iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyemeje ko mu Mujyi wa Kigali hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 280 na 480, uretse mu bice by’amajyaruguru y’Akarere ka Gasabo, ho hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 480 na 680.
Hashingiwe kuri aya makuru, Umujyi wa Kigali wasabye abaturage gufata ingamba zo kwirinda ingaruka zishobora guterwa n’iyo mvura nyinshi, zirimo imyuzure, inkangu n’ibindi biza bishobora guteza ibyago.
Muri izi ngamba eshanu, abaturage basabwe kwibuka kugenzura neza niba inzu babamo zidashobora gutera ibyago by’ibiza, basanga ariko bimeze bakihutira gusaba uruhushya rwo kuba basana hakiri kare.
Buri muntu kandi arasabwa kugenzura niba ahantu atuye hadashobora gushyira ubuzima bwe mu kaga, yasanga ariko bimeze akaba yakimuka kugirango yirinde gushyira ubuzima bwe n’ubwabe mu kaga.
Baburiwe kandi kuzirika ibisenge by’inzu kugirango bikomere bifashishije imigozi yabugenewe, kugirango hirindwe ko batezwa ibibazo n’inkubi z’imiyaga ziza mbere y’imvura nyinshi.
Bibukijwe kugenzura niba inzira z’amazi zisibuye ndetse n’imireko ikora neza ku buryo bidateza ibyango mu gihe imvura yaza ari nyinshi.
Baboneraho no kwibutsa ko ibi bihe by’imvura bishobora kuba igihe cyiza cyo gutera ibiti, bashishikariza abantu gucukura imyobo y’ibiti no gutegura ifumbire kugirango igihe imvura izagwa bazahite batera ibiti kandi bibungabungwe bikure neza.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwashimangiye ko gufatanya kwa buri wese ari ingenzi mu gukumira ibiza no kurengera ibidukikije.
Ati “Twese hamwe dufatanye gukumira ibiza no kubaka umujyi utoshye, utekanye kandi urengera ibidukikije.”
Umugijyi wa Kigali wibukije abantu gufata ingamba zo guhangana n’ibiza
Umujyi wa Kigali wibukije abawutuyemo gufata ingamba zo guhangana n’ibiza bishobora guterwa n’imvura nyinshi izagwa mu itumba (hagati ya Werurwe na Gicurasi).
Ikigo cy’Iteganyigihe mu Karere k’Iburasirazuba bwa Afurika (ICPAC) giherutse gutangaza ko hateganyijwe imvura nyinshi mu itumba rya 2026, aho izaba iri hagati ya milimetero 250 na milimetero 550 mu bihugu byo mu Karere k’Uburasirazuba.
Ikigo gishinzwe iteganyagihe mu Rwanda, Meteo Rwanda cyatangaje ko mu Mujyi wa Kigali hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 280 na 480 usibye ibice by’Amajyaruguru ya Akarere ka Gasabo, ahateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 480 na 680.
Umujyi wa Kigali waboneyeho kwibutsa abawutuyemo gufata ingamba zo kuba bahangana n’ingaruka zishobora guterwa n’iyi mvura nyinshi ishobora guteza ibyago by’ibizi.
Abaturage basabwe gukora ibintu bitanu bishobora kubafasha harimo kugenzura neza niba inzu babamo zidashobora gutera ibyago by’ibiza, basanga ariko bimeze bakihutira gusaba uruhushya rwo kuba basana hakiri kare.
Buri muntu kandi arasabwa kugenzura niba ahantu atuye hadashobora gushyira ubuzima bwe mu kaga, yasanga ariko bimeze akaba yakimuka kugirango yirinde gushyira ubuzima bwe n’ubwabe mu kaga.
Baburiwe kandi kuzirika ibisenge by’inzu kugirango bikomere, bifashishije imigozi yabugenewe, kugirango hirindwe ko batezwa ibibazo n’inkubi z’imiyaga ikunze kubanziriza iyi mvura nyinshi.
Mu bindi bibutswa harimo kugenzura niba inzira z’amazi zisibuye ndetse n’imireko ikora neza ku buryo bidateza ibyango mu gihe imvura yaza ari nyinshi.
Abaturage baributswa kandi ko ibi bihe by’imvura bishobora kuba igihe cyiza cyo gutera ibiti, bashishikariza abantu gucukura imyobo y’ibiti no gutegura ifumbire kugirango igihe imvura izagwa bazahite batera ibiti kandi bibungabungwe bikure neza.
Bashoje bagira bati ” Twese hamwe dufatanye gukumira ibiza no kubaka umujyi utoshye kandi urengera ibidukikije.”


