Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un, yabwiye mugenzi we w’u Burusiya Vladimir Putin ko abaturage b’igihugu cye bafata Abarusiya nk’abavandimwe babo, bityo ari inshingano zabo kubaha ubufasha mu buryo bushoboka bwose.
Aya magambo Kim yayabwiye Putin kuri uyu wa 3 Nzeri 2025, mu biganiro by’umwihariko bagiranye i Beijing, ubwo bari bitabiriye ibirori ngarukamwaka byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 80 ishize u Bushinwa butsinze ubwami bw’u Buyapani bigashyira iherezo ku ntambara ya Kabiri y’Isi.
Kim yagize ati “Nk’uko nabivuze mu nama yacu iheruka, niba hari uburyo dushobora gufasha u Burusiya, twiteguye kubikora ndetse tubifata nk’inshingano zacu.”
Perezida w’u Burusiya yaboneyeho kongera gushimira Koreya ya Ruguru ku bufasha ingabo zayo zatanze mu guhashya igitero cya Ukraine mu Ntara ya Kursk.
Muri Kamena 2024, u Burusiya na Koreya ya Ruguru byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare, harimo ingingo zerekeye gutabarana. Muri Kanama uwo mwaka Kiev yagabye igitero ku Ntara ya Kursk, ivuga ko icyo gitero cyari kigamije gufata uwo mujyi, ibyari kuyifasha mu biganiro by’amahoro n’u Burusiya.
Muri Mata, ingabo z’u Burusiya zatangaje ko zashoboye guhashya iza Ukraine, baboneraho kwemeza bwa mbere uruhare rutaziguye ingabo za Koreya ya Ruguru zagize muri icyo gikorwa, Ndetse u Burusiya busezeranya kubaka ikibumbano i Moscow nk’ikimeneyetso cyo guha agaciro ingabo zaturutse Pyongyang zigapfa zirinda ubutaka bw’u Burusiya.
