Abanyamategeko baharanira inyungu za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo basabye urukiko rukuru rw’igisirikare cy’iki gihugu guhamya Joseph Kabila ibyaha ashinjwa nk’Umunyarwanda, bahamya ko yiyitiriye Laurent Désiré Kabila.
Ubwo urubanza rwa Kabila rwasubukurwaga kuri uyu wa 21 Kanama 2025, aba banyamategeko basobanuye ko Kabila yahoze yitwa Hippolyte Kanambe kandi ko yari Umunyarwanda wari ushinzwe ibikoresho mu ngabo z’u Rwanda, ahindura inkomoko ye kugira ngo ayobore iki gihugu mu gihe cy’imyaka 18.
Umwe muri bo yagize ati “Muzi Yasser Arafat, umuyobozi wo muri Palestine. Abanyamateka bamamaye bahamya ko yavukiye i Yeruzalemu, si muri Cairo nk’uko yabivugaga. Izina rye nyakuri ni Abdel Raouf Arafat Al-Qudwa Al-Husseini, yavukiye muri Cairo tariki ya 24 Kanama 1929 ariko we yavugaga ko yavukiye i Yeruzalemu.”
Yakomeje ati “Kubera iki? Kubera ko mu bwihisho yakoreshaga izina ‘Abu Ammar’ kugira ngo yigaragaze nk’umuyobozi w’Abanya-Palestine, atira izina rya mugenzi we bahuriye ku kwemera Intumwa Muhammed, Ammar ibn Yasir. Ni yo mpamvu tuvuga ko uyu muntu ari Umunyarwanda…Yagizwe Umunye-Congo, bigera n’aho ahimba nyina. Ni uko twamumenye nk’umuhungu wa Perezida.”
Kabila ashinjwa icyaha cyo gufata ku ngufu, kwica urubozo, ubwicanyi no kuzimiza abantu nk’ibyaha byibasiye inyokomuntu, kugaba ibitero ku basivili, ku nkambi, ku bitaro, ku mashuri, ubuhotozi ku rwego mpuzamahanga no gusahura nk’ibyaha by’intambara.
Ashinjwa kandi icyaha cyo kuba mu mutwe w’ingabo utemewe n’amategeko, kuwutera inkunga ndetse no kugambanira igihugu. Ubushinjacyaha buhamya ko Kabila ari we muyobozi w’ihuriro AFC/M23 kandi ngo yanabigaragaje ubwo yasuraga umujyi wa Goma na Bukavu muri Gicurasi na Kamena.
Ku cyaha cyo gusahura, abanyamategeko ba Leta babwiye urukiko ko Kabila yasahuye umutungo kamere w’igihugu, akusanya ufite agaciro ka miliyari 32 z’Amadolari, bityo ko urukiko rukwiye gutegeka ko ufatirwa. Bahamije ko umutungo we muri iki gihe urenze uwa Aliko Dangote utunze kurusha abandi muri Afurika.
Ku cyaha cyo kugambanira igihugu, aba banyamategeko bagaragaje ko gikorwa n’umwenegihugu, bityo ko Kabila adakwiye kugihamywa kuko atari Umunye-Congo. Ahubwo, ngo akwiye guhamywa icyaha cyo kuba maneko y’igihugu cy’amahanga nk’umunyamahanga.
Mu iburanisha riheruka tariki ya 7 Kanama, aba banyamategeko ni bwo batangiye kubwira urukiko ko Kabila ari Hippolyte Kanambe, basobanura ko ibyo byahishuwe na Ngoy Mukena wabaye Minisitiri w’Ingabo wa RDC.
Néhémie Mwilanya wabaye umuyobozi w’ibiro bya Kabila mu gihe yayoboraga RDC, yatangaje ko kwambura uyu muyobozi imyirondoro ye ari icyaha, kandi ko mu gihe kiri imbere bizagorana guhangana n’ingaruka z’ibiri gukorwa.
Yagize ati “Guhimba imyirondoro y’uwabaye Umukuru w’Igihugu, umuhungu w’intwari y’igihugu ufite nyina n’abavandimwe bakiriho hagamijwe inyungu za politiki ni icyaha cyo ku rwego rw’igihugu. Ibi bikomere biri gufungurwa uyu munsi bizagorana kubivura mu gihe kizaza.”
Nubwo abanyamategeko baharanira inyungu za RDC muri uru rubanza bahamya ko Kabila yahinduye imyirondoro, ubwo urubanza rwatangiraga tariki ya 25 Nyakanga, Ubushinjacyaha bwemeje ko ari umuhungu wa Laurent Désiré Kabila na Sifa Mahanya.
