Abasirikare bo mu mutwe w’ingabo zishinzwe kurinda abayobozi bakuru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bateye urugo rwa Azarias Ruberwa wabaye Visi Perezida w’iki gihugu kuva mu 2003 kugeza mu 2006, birara mu mutungo we.
Umuryango wa Ruberwa wasobanuye ko uru rugo ruherereye muri Komini Gombe mu mujyi wa Kinshasa rwatewe n’abasirikare bagera ku 150 mu ijoro ryo ku wa 16 rishyira uwa 17 Nzeri 2025.
Uyu muryango wasobanuye ko aba basirikare binjiye muri uru rugo ku ngufu, bangiza umutungo wabo, ugaragaza ko bashobora kuba hari ibyo basahuye.
Abarinzi icyenda barindaga uru rugo batawe muri yombi, bajyanwa ahantu hatazwi, nk’uko umuryango wa Ruberwa wakomeje ubisobanura.
Aba basirikare bateye uru rugo mu gihe Ruberwa ari mu mahanga. Leta ya RDC ntiyasobanuye impamvu y’iki gikorwa.