Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (OCHA) ryagaragaje ko ababarirwa mu bihumbi bahunze imirwano yabereye mu bice bitandukanye by’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri Nzeri 2025.
OCHA yasobanuye ko imirwano myinshi yabaye muri uko kwezi yahanganishije imitwe yitwaje intwaro ikorera cyane cyane muri teritwari ya Walikale, Masisi na Rutshuru.
Nko muri Sheferi ya Bwito muri Rutshuru, hari imirwano yabereye mu gace ka Mirangi, Mungui, Rugarama na Musayi, abibumbiye mu miryango 7.950 bahungira mu bice birimo santere ya Kibirizi, Kiwanja na Kinyandoni.
Kuva tariki ya 4 kugeza ku ya 27 Nzeri, uduce dutandukanye two muri Masisi nka Lwibo, Buabo, Kasongo na Kinyaogo twabereyemo imirwano kenshi, hahunga abaturage benshi berekeza muri gurupoma ya Ihana muri Walikale no muri santere ya Masisi; ahasanzwe hacumbikiye impunzi zirenga 44.000 kuva muri Nyakanga.
Loni igaragaza ko indi mirwano yabereye mu gace ka Ndete na Lukweti, ikomereza muri Bibwe na Nyabikeri muri Masisi, abaturage bahungira muri santere ya Nyabiondo na Walikale.
Muri Walikale, naho habaye imirwano inshuro nyinshi mu kwezi gushize. Hari iyabereye muri Mpeti ku muhanda uhuza Kalembe na Pinga, hahunga ababarirwa mu bihumbi.
Tariki ya 26 Nzeri, umutwe ukorera muri Walikale wategetse abaturage bo mu midugudu 12 yo muri gurupoma ya Kisimba kuyivamo mu gihe hari hitezwe imirwano karundura. OCHA yasobanuye ko bose bayivuyemo, barahunga.
Abaturage benshi muri aba bahungiye mu bindi bice byo muri Walikale birimo Rusamambu, Kateku na Buleusa kandi ko guhunga byatumye bagorwa n’imibereho.
Ingaruka z’imirwano yo muri gurupoma ya Ikobo muri Walikale na sheferi ya Bwito muri Rutshuru zageze no muri teritwari ya Lubero, kuko hagati ya Kanama na Nzeri, kuko muri Kayna hahungiye abibumbiye mu miryango igera ku 15.000.
Imirwano mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyaruguru irakomeje, cyane cyane muri Walikale, abaturage na bo baracyahunga, baracyahura n’imbogamizi zirimo kubura iby’ibanze bikenerwa mu buzima.
Tariki ya 14 Ukwakira, imirwano yabereye mu gace ka Malemo muri gurupoma ya Bashali Mokoto iherereye muri Masisi, nyuma y’indi yabereye muri Birihi na Ndeko, muri iyi gurupoma mu minsi ibiri yabanje.
Iyi mirwano yatumye abaturage barenga 1000 bahungira mu duce dutandukanye two muri gurupoma ya Ihana muri Walikale, nka Mutongo na Misheeshe, nk’uko umuyobozi waho, Mwami Kitwana Ngulu Séraphin, yabisobanuye.


