Pariki ya Nyandungu ikomeje gutanga umusanzu mu iterambere ry’urwego rw’ubukerarugendo mu Rwanda no kubungabunga ibidukikije. Muri Nyakanga 2025 yabiherewe igihembo mpuzamahanga nk’ahantu higisha kurengera urusobe rw’ibinyabuzima.
Ntibungabunga urusobe rw’ibinyabuzima gusa kuko inatanga akazi. Ubuyobozi bwayo busobanura ko abarenga 6.000 bahawe imirimo yo guhanga no gutunganya utuyira tw’abanyamagurru, kubaka inzu, gutera ibiti no kuranduramo ibitari ibya Kinyarwanda no kwita ku isuku yayo.
Imibare y’abasura Pariki igenda yiyongera umwaka ku wundi kuko mu 2024 yakiriye abasaga 76.000 bavuye ku 69.222 muri 2023. Kuva muri Mutarama kugeza muri Nyakanga 2025 yari imaze kwakira abarenga 56.000.
Ubuyobozi bwa Pariki ya Nyandungu bwatangarije IGIHE ko umubare w’amafaranga yinjira agenda yiyongera bitewe n’umubare wa ba mukerarugendo bayisura, aho kuva muri Mutarama kugera muri Nyakanga hinjiye miliyoni 158 Frw.
Nyuma y’aho bigaragaye ko umusaruro ugenda wiyongera, hateguwe umushinga wo kongera ibikorwa muri iyi Pariki byakomeza gukurura ba mukerarugendo, birimo kongeramo inyamaswa, utumodoka dukoresha amashanyarazi, n’inzira nshya z’amagare n’abanyamaguru.
Ubu buyobozi bugira buti “Turateganya kongera utuyira twa ba mukerarugendo ku bagenda n’amaguru, amagare cyangwa utugare dukoresha amashanyarazi (scooters), kongera umubare w’amagare na scooters ndetse hakiyongeraho utumodoka dukoresha amashanyarazi (buggies) ku bashaka gutembera bicaye. Tugiye kandi gukora inyigo yo kongeramo inyamaswa nk’indyabyatsi ndetse no gutangira kwakira inama zitandukanye zitabangamiye urusobe rw’ibinyabuzima.”
Muri Pariki ya Nyandungu kandi hazashyirwamo ibikorwa by’ubugeni, inyubako z’udushya n’ikoranabuhanga mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima izaba igaragaza amakuru ya Pariki mu buryo bw’ikoranabuhanga n’ibikoresho bitanga iminyenga ku bana n’abakuru.
Inyubako z’udushya n’ikoranabuhanga zitezweho gufasha urubyiruko kongera ubumenyi mu guhanga udushya binyuze mu mahugurwa n’ibindi bikorwa nzamurabushobozi.
Buti “Mu rwego kandi rwo kongerera Pariki ubushobozi mu bijyanye n’ubukungu, turateganya gutunganya inkambi z’ubukerarugendo aho ba mukerarugendo babyifuza bajya barara mu mahema muri Nyandungu.”
“Turateganya kandi gutangiza ibikorwa byo gufotora ba mukerarugendo batugana mu buryo bwa kinyamwuga, kongera udutebe two kwicaraho muri pariki; aho ba mukerarugendo bazajya bicara baganira, baruhuka cyangwa bashaka umutuzo.”
Ubuyobozi bwa Pariki ya Nyandungu buteganya ibindi bikorwa birimo kuzamura ubushobozi bw’abaturiye pariki bari mu mirenge ya Nyarugunga, Ndera, na Kimironko muri gahunda yo kubahangira imirimo ibyara inyungu binyuze mu mashyirahamwe.
Ubusanzwe, gusura Pariki ya Nyandungu bitangira mu gitondo bikarangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Hashingiwe ku byifuzo by’abayisura, hari gahunda yo kongera aya masaha, akagera kuri saa tatu z’ijoro.
Pariki ya Nyandungu yafunguwe ku mugaragaro muri Nyakanga 2022, nyuma y’imyaka itandatu igishanga iherereyemo gitunganywa. Ifite ubuso bwa hegitari 121 zirimo hegitari 70 z’igishanga na hegitari 50 z’ishyamba. Ibamo ibimera by’amoko arenga 60 n’inyoni z’amoko arenga 200.
Iyi Pariki igizwe n’ibice bitandukanye birimo icy’ibimera byifashishwa mu buvuzi, ubusitani bwitwa ‘Pope’s Garden’, ibyuzi bitanu byororerwamo amafi, ibyuzi bitatu byo kogeramo, ahatangirwa amakuru, resitora igezweho ndetse n’inzira y’ibilometero 10 inyuramo abanyamaguru n’amagare.