Friday, November 21, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGAKoreya ya Ruguru yamuritse Hwasong-20, igisasu cyayo cya mbere gikomeye

Koreya ya Ruguru yamuritse Hwasong-20, igisasu cyayo cya mbere gikomeye

Mu karasisi ka gisirikare mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 80 y’Ishyaka ry’Abakozi, Koreya ya Ruguru yamuritse igisasu cya Hwasong-20, cya mbere mu byo itunze.

 

Ni cyo gisasu gifite ubushobozi buruta ibindi byose mu byo Koreya ya Ruguru itunze. Cyamurikiwe mu muhango wari witabiriwe na Perezida Kim Jong Un.

Ibirori byo ku wa Gatanu byabereye mu Murwa Mukuru, Pyongyang, byerekaniwemo izindi ntwaro zigezweho za Koreya ya Ruguru, zirimo misile zifite ubushobozi bwo kurasa mu ntera ndende na drones z’intambara.

Umwanya wihariye muri ibi birori wari wahariwe igisasu cya Hwasong-20, aho Ibiro Ntaramakuru byo muri Koreya ya Ruguru, KCNA, byagisobanuye nk’“intwaro ya kirimbuzi ikomeye kurusha izindi mu zo Koreya ya Ruguru itunze.”

Cyamuritswe gitwawe mu modoka ndende ya rukururana ifite amapine 11.

Iki gisasu gifite ubushobozi bwo kurasa mu ntera y’ibilometero ibihumbi 15. Bivuze ko gishobora koherezwa aho ari ho hose muri Amerika. Giharukana umuvuduko nk’uwa toni 200, mu yandi magambo ni nk’imbaraga zahagurutsa icyarimwe imodoka 130.

Koreya ya Ruguru ikomeje gushyira imbaraga mu gukora ibisasu bikomeye bya kirimbuzi
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments