Umuyobozi Mukuru wa WASAC Group, Dr. Asaph Kabaasha, yatangaje ko hari gushyirwa imbaraga mu bijyanye no kunoza uburyo bw’isuku n’isukura mu gihugu binyuze mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga irimo kubaka inganda zitunganya amazi yanduye, ibimoteri mu turere dutandukanye ndetse n’imishinga yo kubyaza umusaruro imyanda yo mu ngo n’indi.
Icyerekezo 2050 kigaragaza igishushanyombonera (Sanitation Masterplan) cyerekana ingano y’imyanda iteganyijwe kuzaboneka mu turere dutandukanye, hakanemezwa ahazashyirwa ibimoteri byo gukusanyirizwamo iyo myanda, yaba ibora n’itabora.
Dr. Asaph Kabaasha yabwiye IGIHE ko mu bice bitandukanye by’igihugu hagenwe ahazubakwa ibimoteri bitandukanye nko mu Mujyi wa Kigali, hemejwe Ikimoteri cya Nduba.
Uturere twa Nyanza, Kayonza na Nyagatare ho hamaze kuzura ibimoteri bikaba biteganijwe no mu turere umunani ari two Musanze, Karongi, Rusizi, Rubavu imirimo yo kubaka ibimoteri irarimbanyije mu gihe Muhanga, Huye, Bugesera na Rwamagana inyigo zikinozwa.
Ati “Uko rero imirimo yo kubaka mu buryo bunoze ibimoteri binyuranye navuze izagenda irangira, ni na ko isuku n’isukura izagenda yiyongera, ndetse n’imyanda ibyazwa umusaruro.”
Yerekanye ko ku bijyanye no gutunganya amazi yanduye no kubyaza umusaruro imyanda iyakomokaho ni igikorwa kigenda gifata umurongo.
Akomeza ati “Kugeza ubu dufite inganda ntoya zigera kuri 35 muri Kigali, tukagira inganda eshashatu mu Turere twa Nyamagabe, Nyanza, Rulindo, Gicumbi, Kayonza na Nyagatare. Kuri izi nganda hiyongeraho izindi enye zirimo kubakwa mu Turere twa Rusizi, Karongi, Rubavu na Musanze.”
Yavuze ko mu gihe izo nganda zizaba zuzuye zizanifashishwa n’utundi turere tutarubakwamo inganda na ho muri Kigali hari kubakwa urutunganya imyanda iva mu musarani ruri kubakwa i Masaka.
Ati “Muri Kigali hiyongeraho uruganda rutunganya imyanda ruri kubakwa i Masaka ruzajya rutunganyirizwamo imyanda iva mu misarani, ariko hari n’uruganda runini rugiye kubakwa ku Giti cy’Inyoni, ari rwo ruzatunganya amazi yanduye aturuka muri Nyarugenge. Uturere twa Gasabo na Kicukiro na two twakorewe inyigo, harimo gushakishwa ingengo y’imari yo kuzahubaka inganda zitunganya amazi yanduye.”
Kubyaza umusaruro imyanda yo mu ngo bigeze he?
Minisiteri y’Ibidukikije n’Ikigo Mpuzamahanga cyita ku bidukikije (GGGI), batangije uburyo bwo gutunganya imyanda yo ku kimoteri cya Nduba no kuyibyaza umusaruro.
Ku wa 19 Kamena 2024 ni bwo hatashywe ibikorwaremezo byubatswe guhera muri Nyakanga 2021 ku nkunga ya Minisiteri y’Ibidukikije n’Ikigo cya Luxembourg cyita ku rusobe rw’ibinyabuzima.
Mu bikorwaremezo byatashywe harimo ibifasha mu kuvangura imyanda bizwi nka ‘Waste Sorting and Separation Facility’ bifite ubushobozi bwo gutunganya nibura toni 100 ku munsi.
Dr. Asaph Kabaasha yavuze ko hari imishinga yafatwa nk’igerageza ku buryo bwo kubyaza umusaruro imyanda itandukanye yakorewe mu turere twa Nyanza, Huye, Bugesera, Kayonza, Nyagatare, Nyarugenge na Nduba.
Ati “Nyuma rero yo kubona ko hari ibishoboka, nko kuba twabyazamo ifumbire imyanda ibora, turashishikariza ba Rwiyemezamirimo babifitemo ubumenyi, ubushobozi n’ubushake, kuba bategura imishinga, bakegera ibigega by’imari bakaba bafatanya na Leta.”
Yavuze ko uko ubushobozi buzagenda buboneka, abaturage bazajya bahugurwa ku buryo bwo kuvangurira imyanda mu ngo za bo bikazatuma imyanda ishyirwa mu bimoteri igenda igabanuka.