Umuyobozi Ushinzwe ibikorwa by’Umutekano muri Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda, akaba anashinzwe kwita ku mutekano w’abatangabuhamya no gukurikirana ko ubuhamya butangirwa i Kigali mu manza z’abaregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi ziburanishirizwa mu Bufaransa butangwa mu ibanga, Colonel Gil Chevallier, yagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo kuba hari amahirwe ko Ubushinjacyaha bwazajurira icyemezo cyafashwe kuri Agathe Kanziga, umugore wa Habyarimana Juvénal.
Yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru bo mu Muryango w’Abanyamakuru Baharanira Amahoro Pax Press bakora inkuru z’ubutabera, kuri uyu wa 18 Nzeri 2025.
Col Chevallier yagaragaje ko kuba abacamanza bo mu rwego rw’iperereza, ku wa 20 Kanama 2025 barafashe icyemezo cyo guhagarika iperereza ku ruhare Agathe Kanziga wari umugore wa Habyarimana ashinjwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ibintu bitigeze birangira.
Yagize ati “Ndatekereza ko bizafata amezi runaka ariko kugira ngo mbivuge mu buryo bworoshye, umukino nturarangira.”
Yavuze ko nubwo bimeze bityo hari n’imbogamizi zishingiye ku kugaragaza uruhare rwe nyuma muri Jenoside ngo kuko nyuma ya 9 Mata 1994 yari yamaze kugera mu Bufaransa.
Yashimangiye ko ari inshingano z’abagenzacyaha kugaragaza ibimenyetso simusiga bigaragaza uruhare rwa Kanziga muri Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo abe yabiryozwa.
Muri Gashyantare 2022, abacamanza bafashe icyemezo cyo gufunga iyi dosiye, bagaragaza ko nta bimenyetso bifatika bigaragaza ko yaba yaragize uruhare muri Jenoside.
Kubera ko Kanziga yakuwe mu Rwanda tariki ya 9 Mata 1994 hashingiwe ku itegeko rya François Mitterrand wayoboraga u Bufaransa, iperereza ku ruhare rwe ryakozwe ku minsi itatu ibanza ya Jenoside.
Ishami rishinzwe kurwanya iterabwoba mu Bushinjacyaha (PNAT) ryagaragaje ko iperereza kuri Kanziga ryakozwe ku bikorwa bike, ku gihe gito kandi humvwa abatangabuhamya bake, risaba ko hakorwa iperereza ku bikorwa bye byo kuva tariki ya 1 Werurwe kugeza ku ya 9 Mata 1994, imushinja n’ikindi cyaha cyo kugira uruhare mu mugambi wa Jenoside ariko abacamanza babiteye utwatsi.
Col Chevallier yakomeje ashimangira ko kuva Perezida Emmanuel Macron yagera ku butegetsi, bigaragara ko abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi batagifite ubwihisho ahubwo ko bagomba kugezwa imbere y’ubutabera bakabiryozwa mu gihe byagaragara ko babigizemo uruhare.
Kuri ubu mu Bufaransa hari kuburanishwa urubanza rwa Dr. Munyemana Sosthene mu bujurire mu gihe hari n’izindi manza biteganyijwe ko zizatangira kuburanishwa mu ntangiriro za 2026.
Umurambo wa Zigiranyizo mu rungabangabo…
Col Chavallier yavuze ko kuba umuryango wa Protais Zigiranyirazo wifuzaga ko ashyingurwa muri Orléans ariko bikangwa byari bishingiye ku kwanga ko byashoboraga kugira ingaruka muri rubanda.
Yavuze ko mu kumushyingura hari hatumiwe abantu bagera kuri 400 barimo abo mu muryango n’inshuti ze kandi byashoboraga guteza imvururu cyangwa umutekano muke.
Ati “Byageze aho tubimenya ageze i Orléans, uwo muntu ni nde n’ibihishe inyuma y’ibyo byose. Ikirenzeho, ikihishe inyuma cyatumye Meya wa Orléans yanga ubwo burenganzira bwo kumushyingura, yabishingiye ku mpungenge z’uko byateza umutekano muke. Ndabibutsa ko hari hateganyijwe abantu 400, abavandimwe n’inshuti ze, bari batumiwe, kandi nta gushidikanya ko ibyo byari gutera umutekano muke.”
Ku bijyanye n’amaherezo yabyo yirinze kugira icyo abivugaho ati “Iyo yo ni indi ngingo.”
Zigiranyirazo yapfiriye mu mujyi wa Niamey tariki ya 3 Kanama 2025.
Umurambo we wagejejwe mu Bufaransa tariki ya 19 Kanama, ubikwa mu gace ka Saran. Icyo gihe umuryango we wari wizeye ko uzamushyingura mu irimbi rinini rya Orléans.
Kubera iki u Bufaransa bwanze kwakira Kabuga?
Ubushinjacyaha bwa IRMCT tariki ya 9 Nzeri 2025 bwagaragaje ko ibihugu byose by’i Burayi Kabuga yifuje kujyamo byamwanze, bityo ko kumwohereza mu Rwanda ari yo mahitamo yonyine.
Ibihugu birimo u Bufaransa, u Buholandi n’ibindi byanze kwakira Kabuga mu gihe yaba afunguwe by’agateganyo cyane ko urukiko rwagaragaje ko adashobora kuburanishwa kubera ibibazo by’uburwayi.
Ku rundi ruhande abo ku ruhande rwa Kabuga, banze ko yakoherezwa mu Rwanda nubwo Ubushinjacyaha bwa IRMCT bwasabye ko ari ho yakoherezwa kuko ibindi bihugu byanze kumwakira.
Col Chevallier yagaragaje ko u Bufaransa butamwifuza kubera uruhare rwo gutera inkunga Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Kuki tudashaka kumwakira? Ni uko nta cyo dukeneye gukorana n’abantu nk’abo. Uruhare rwe ni urwo rw’umuterankunga wa jenoside, wakoresheje ubutunzi bwe bwose kugira ngo afashe mu bikorwa byayo. Bityo rero, u Bufaransa ntibushyigikira na busa ibyo bikorwa.”
Kuri we asanga kuba Kabuga yajya mu Bufaransa kandi adashobora kuburanishwa bishobora guteza imvururu n’umutekano muke kandi ibyo u Bufaransa ntibubikeneye na gato.


