Friday, November 21, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAMAKURUKwibuka byifashishijwe mu kubaka amahoro arambye - Ubutumwa bwa Faye ubwo yasuraga...

Kwibuka byifashishijwe mu kubaka amahoro arambye – Ubutumwa bwa Faye ubwo yasuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Perezida Bassirou Diomaye Faye wa Sénégal yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, ashima ubudaheranwa bwaranze Abanyarwanda nyuma yo kunyura mu bice by’icuraburindi.

 

Ubwo yajyaga gusura urwibutso rwa Kigali, yaherekejwe n’abarimo Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe.

Uru rwibutso rwafunguwe mu 2004 ruherereye ku Gisozi mu Karere rwa Gasabo. Rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi 250.000 bazize Jenoside.

Faye amaze gusura uru rwibutso no gusobanurirwa amateka ya jenoside, yanditse mu gitabo cy’abarusuye ati “Mu kwifatanya n’abavandimwe b’Abanyarwanda bahuye n’amahano akomeye yagwiriye ikiremwamuntu, hano guceceka bitanga ubutumwa bukomeye kurusha amagambo. Bitwibutsa ko amahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ubudaheranwa n’ubutwari bw’abaturage bahinduye akababaro icyizere, bakifashisha kwibuka mu kubaka amahoro arambye.”

Muri ubu butumwa, Perezida wa Sénégal yifuje ko umubano wa kivandimwe w’u Rwanda n’igihugu cye waramba.

Faye ari mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda, yatangiye ku wa 17 Ukwakira 2025. Yaje gushimangira umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi.

Perezida Faye na Minisitiri Bizimana ubwo bari ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

 

 

Ifoto ye hamwe n’abayobozi bose bari kuri uru rwibutso
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments