Friday, November 21, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGALeta ya RDC na AFC/M23 bigiye gushyiraho urwego rugenzura iyubahirizwa ry’agahenge

Leta ya RDC na AFC/M23 bigiye gushyiraho urwego rugenzura iyubahirizwa ry’agahenge

Abahagarariye ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ihuriro AFC/M23 kuri uyu wa 14 Ukwakira 2025 bemeranyije gushyiraho urwego ruhuriweho ruzajya rugenzura iyubahirizwa ry’agahenge mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.

 

Uyu ni umusaruro w’icyiciro cya gatandatu cy’ibiganiro bihuriza Leta ya RDC na AFC/M23 i Doha muri Qatar, cyatangiye ku wa 13 Ukwakira.

Uru rwego ruzaba rugizwe n’umubare ungana w’abahagarariye Leta ya RDC na AFC/M23 ndetse n’indorerezi zo mu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Leta ya Qatar, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’umuryango w’akarere k’Ibiyaga Bigari.

Mbere hari haratanzwe igitekerezo cy’uko ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri RDC (MONUSCO) ari zo zagenzura iyubahirizwa ry’agahenge, ariko AFC/M23 yarabyanze, igaragaza ko zibogama kuko zigeze kuyirwanya zifatanyije n’iza RDC.

Leta ya RDC na AFC/M23 byemeranyije ko bizajya biha inzira abagize uru rwego kugira ngo basuzume cyangwa bakore ipereza ku birego byo kurenga ku gahenge, kandi ko buri cyumweru ruzajya rukora raporo ku ntambwe iri guterwa cyangwa se imbogamizi zigaragara.

Biteganyijwe ko inama ya mbere y’uru rwego izaba bitarenze iminsi irindwi uhereye ku munsi ruzashyirirwaho, kugira ngo itegure imirimo yayo izakurikiraho.

Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko afite icyizere ko ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC rizahagarika ibitero rimaze igihe kinini rigaba ku basivili.

Ati “Kera kabaye, Leta ya Kinshasa yasinye amasezerano ashyiraho urwego rugenzura iyubahirizwa ry’agahenge. Iyi ni intambwe ikomeye. Twizeye ko aya masezerano azahagarika ibitero byisubira ihuriro ry’ingabo za Kinshasa rigaba ku baturage b’abasivili.”

Tariki ya 19 Nyakanga 2025, Leta ya RDC na AFC/M23 byashyize umukono ku mahame abiganisha ku masezerano y’amahoro. Byumvikanye ko kugira ngo atange umusaruro, bisaba ko bihagarika imirwano burundu ariko ibyo ntibyubahirijwe.

Byitezwe ko iki cyiciro cy’ibiganiro kizakemurirwamo imbogamizi zagaragaye mu gushyira mu bikorwa ingingo zitandukanye zigize amahame ya Doha, bifashe impande zombi kugera ku masezerano y’amahoro.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments