Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGALeta ya RDC na AFC/M23 byumvikanye ku buryo bwo kurekura imfungwa

Leta ya RDC na AFC/M23 byumvikanye ku buryo bwo kurekura imfungwa

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ihuriro AFC/M23 riburwanya byumvikanye ku buryo bwo kurekura imfungwa za buri ruhande, bibifashijwemo na Leta ya Qatar.

 

Aya makuru yemejwe n’umujyanama wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ubufatanye na Afurika, Massad Boulos, kuri uyu wa 12 Nzeri 2025, agaragaza ko ari intambwe nziza iganisha impande zombi ku guhagarika ubushyamirane.

Yagize ati “Dushimye isinywa ry’uburyo bwo kurekura imfungwa ryakozwe na Leta ya RDC na AFC/M23, intambwe ikomeye iganisha ku guhagarika ubushyamirane no ku mahoro mu burasirazuba bwa RDC.”

Boulos yasobanuye ko hashingiwe kuri ubu buryo, Komite mpuzamahanga ya Croix Rouge (ICRC) izaba umuhuza mu bikorwa byo gushakisha imfungwa za buri ruhande, kuzigenzura no kuzirekura.

Ati “Turashimira byimazeho umurimo ukomeye wa Qatar na ICRC muri iyi gahunda kandi dushishikariza impande gushingira kuri iyi ntambwe mu gutera izindi zigana ku masezerano y’amahoro ya nyuma.”

Kurekura imfungwa ni imwe mu ngingo zigize amahame Leta ya RDC na AFC/M23 byashyizeho umukono tariki ya 19 Nyakanga, gusa kutubahizwa kwayo no kudahagarika imirwano byakereje gahunda yo gusinya amasezerano y’amahoro.

Mu kwezi gushize, impande zombi zohereje intumwa muri Qatar kugira ngo zirebe uburyo imbogamizi zatumye izi ngingo zitubahirizwa zikurwaho, hanyuma ibiganiro by’amahoro bigatangira.

AFC/M23 yari yagaragaje ko mu gihe imfungwa 700 zirimo abanyamuryango bayo n’abakekwaho kuba abanyamuryango bayo zitararekurwa, idashobora kujya mu biganiro by’amahoro bishingiye ku mahame yasinywe.

Inyandiko y’aya mahame yagaragazaga ko ingingo zayo zagombaga kubahirizwa bitarenze tariki ya 29 Nyakanga, ibiganiro by’amahoro bigatangira ku ya 8 Kanama, amasezerano y’amahoro agasinywa bitarenze ku ya 18 Kanama 2025.

Ingingo yo kurekura imfungwa yari mu mahame yasinywe tariki ya 19 Nyakanga
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments