Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGALeta ya RDC yanze ubutumire bwa Thabo Mbeki mu biganiro by’amahoro

Leta ya RDC yanze ubutumire bwa Thabo Mbeki mu biganiro by’amahoro

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwanze ubutumire bw’umuryango wa Thabo Mbeki wayoboye Afurika y’Epfo kuva mu 1999 kugeza mu 2008, bwo kujya mu biganiro by’amahoro by’Abanye-Congo biteganyijwe mu kwezi gutaha.

 

Uyu muryango wateganyije ko ibiganiro by’abo mu butegetsi bwa RDC n’ababurwanya bizaba mu gihe cy’inama ngarukamwaka y’amahoro n’umutekano izabera muri Afurika y’Epfo kuva tariki ya 3 kugeza ku ya 5 Nzeri 2025.

Mu batumiwe harimo abo mu biro bya Perezida Felix Tshisekedi barimo umujyanama we, Désiré Cashmir Eberande Kolongele, abo muri Guverinoma ya RDC, Joseph Kabila wayoboye iki gihugu, Moïse Katumbi, Martin Fayulu, Vital Kamerhe, Corneille Nangaa uyobora ihuriro AFC/M23 na Thomas Lubanga.

Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, ku wa 28 Kanama yatangaje ko amagambo Mbeki yavuze mu gihe cyashize yagaragaje ko atumva amakimbirane ari muri iki gihugu, bityo ko Guverinoma idashishikajwe n’ibiganiro umuryango we wateguye.

Yagize ati “Twese twibuka amagambo yavuzwe na Perezida Mbeki, amagambo mabi agaragaza uburyo atumva ikibazo kiriho ubu. Ni gahunda itanoze itadushishikaje. Dusanzwe muri gahunda yacu n’u Rwanda ya Washington n’iduhuriza n’abafashwa i Doha.”

Muyaya kandi yavuze ko Perezida Tshisekedi n’abashumba ba Kiliziya Gatolika n’Itorero Angilikani bari muri gahunda igamije guhuriza Abanye-Congo mu biganiro byo gukemura amakimbirane hagati yabo, kubabanisha mu mahoro no kubanisha RDC n’ibihugu byo mu karere k’Ibiyaga Bigari, bityo ko hadakenewe gahunda ya kane.

Ati “Dutekereza ko icyo ibi biganiro byaba bigamije cyose, itadushishikaje. Bityo rero, nta muntu wo mu nzego ziriho ubu, mu bajyanama ba Perezida wa Repubulika, yewe na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, uzabyitabira.”

Amagambo ya Mbeki anengwa na Guverinoma ya RDC ni asobanura uburyo impamvu muzi z’amakimbirane yo muri iki gihugu zakemurwa, aho yagaragaje ko Abanye-Congo ubwabo ari bo bagomba kwicara, bakaganira, aho gukomeza gutunga urutoki ibihugu by’abaturanyi.

Muri Gicurasi 2025, Mbeki yagize ati “Uribuka SADC na EAC bihurira hamwe. Icyo Abanyafurika bavuze ni uko dukwiriye gushyigikira inzira ziganisha ku mahoro hagati y’Abanye-Congo. Kinshasa ikwiriye kuganira na M23, bakwiriye gukemura ibibazo. Iyo ni yo nzira y’ukuri.”

Mbeki yasobanuye kenshi ko amakimbirane ya Leta ya RDC n’umutwe witwaje intwaro wa M23 akomoka ku cyemezo Mobutu Sese Seko yafashe cyo kwirukana Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda. Kuva icyo gihe, abo mu bwoko bw’Abatutsi baracyatotezwa, bitwa Abanyarwanda.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments