Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGALoni yemeje ko Perezida wa Palestinze azatangira imbwirwaruhame ye ku ikoranabuhanga

Loni yemeje ko Perezida wa Palestinze azatangira imbwirwaruhame ye ku ikoranabuhanga

Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yemeje ko Perezida wa Palestine, Mahmoud Abbas, azageza ijambo ku bazitabira Inama izahuza abayobozi batandukanye bahagarariye ibihugu binyamuryango, iteganyijwe mu cyumweru gitaha yifashishije ikoranabuhanga.

 

Uwo mwanzuro watowe nyuma y’uko Amerika yemeje ko itazamuha VISA yo kwerekeza i New York ku kicaro gikuru cy’uwo muryango.

Icyo cyemezo cy’uko Perezida Mahmoud Abbas azatangira ubutumwa bwe ku buryo bw’ikoranabuhanga ry’amashusho cyatowe ku bwiganze bw’amajwi 145 yatoye acyemeza, atanu yabihakanaga n’atandatu yifashe.

Biteganyijwe ko imbwirwaruhame z’abayobozi bazitabira Inteko rusange ya Loni zizatangira kumvwa ku wa Kabiri nyuma y’uko abayobozi bazitabira inama iteganyijwe ku wa Mbere izakirwa n’u Bufaransa na Aribia Saoudite igamije gushakira igisubizo ibibazo biri hagati ya Israel na Palestine.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye ibihano abayobozi bo muri Leta ya Palestine n’umuryango uharanira ubwigenge bwayo, zibashinja kurega Israel mu nzego mpuzamahanga.

Ku wa 31 Nyakanga 2025, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga na Amerika yatangaje ko abayobozi bo muri Palestine batari bakwiye kurega Israel mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) mu gihe hari gahunda zigamije gukemura aya makimbirane mu mahoro.

Iyi Minisiteri yasobanuye ko Amerika izima visa abayobozi bo muri Leta ya Palestine n’uyu muryango uzwi nka PLO (Palestine Liberation Organization) bashaka kujyayo, gusa ntiyatangaje amazina yabo.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments