Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAMAKURULt Gen Kabandana yasezeweho mu cyubahiro mu muhango witabiriwe na Madamu Jeannette...

Lt Gen Kabandana yasezeweho mu cyubahiro mu muhango witabiriwe na Madamu Jeannette Kagame

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye Igitambo cya Misa yo gusezera bwa nyuma Lt Gen Innocent Kabandana witabye Imana azize uburwayi, aho yaguye mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe.

 

Misa yo kumusabira yabereye kuri Kiliziya ya Regina Pacis i Remera kuri uyu wa 12 Nzeri 2025. Hakurikiyeho umuhango wo gushyingura wabereye mu Irimbi rya Gisirikare riherereye i Kanombe.

Igitambo cya Misa cyayobowe na Musenyeri uri mu kiruhuko cy’izabukuru, Filipo Rukamba wayoboye Diyoseze ya Butare igihe kinini, akaba yarabaye umuturanyi wa Lt Gen Innocent Kabandana ndetse mbere yo kwitaba Imana, yari yaratanze ubwo busabe bw’uko Musenyeri Rukamba ari we wazayobora Misa yo kumusabira.

Misa yitabiriwe n’abantu benshi biganjemo abo mu muryango wa Lt Gen Innocent Kabandana, abayobozi batandukanye mu nzego za Leta, inshuti n’abavandimwe.

Musenyeri Filipo Rukamba yagaragaje ko urupfu ari inzira ya buri wese uri ku Isi ariko ko ubuzima bw’umuntu butagarukira ku rupfu nk’uko abemera Imana babyizera.

Ati “Imana iturema ntiyaturemeye urupfu, yifuzaga ko tubana nayo tukayimenya nk’umubyeyi, tukayibonamo inshuti…yaturemeye ubuzima no kubaho ubuziraherezo. Iyo tuvutse ku babyeyi, badutoza kuba ab’ingirakamaro, kubaha Imana cyane ko umuntu avukira mu muryango ukamuha imbaraga z’umutima. Na Lt Gen Kabandana na we yakuriye mu muryango, yanyuze mu mateka nk’ayo Abanyarwanda twanyuzemo, aba uw’ingirakamaro ku gihugu, aba mu Ngabo z’Igihugu. Ntabwo rero umukirisitu apfa, ahubwo ajya mu biganza by’Imana.”

Yakomeje agaragaza ko amasengesho akorwa yo gusabira uwitabye Imana, ari ingirakamaro.

Umuryango wa Lt Gen Innocent Kabandana washimye cyane ubuyobozi bw’igihugu, by’umwihariko umuryango wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bamubaye hafi mu burwayi bwe.

Umugore wa Lt Gen Kabandana, yahishuye ko umugabo we yari amaze imyaka ibiri n’amezi atatu yivuza kandi igihugu cyamubaye hafi, by’umwihariko Perezida wa Repubulika n’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, RDF.

Ati “Ntabwo dukomeye kuko tutazi ibyabaye ahubwo imbaraga twazikuye mu kuba mwaje kudushyigikira kandi twizeye ko muzakomeza kutuba hafi. Ni amahirwe kuba Madamu Jeannette Kagame ari hano, ishimwe ryacu riragera ku muryango mu buryo bwihuse. Mu by’ukuri umutware wanjye yagiye ashima uburyo mwamwitayeho.”

Yakomeje agaragaza ko nubwo umugabo we yitabye Imana ariko yari yahawe byose bishoboka birimo n’ubuvuzi kandi bigizwemo uruhare n’ubuyobozi bw’Igihugu.

Ati “Kuba yarivuje iyi myaka ibiri n’amezi atatu mumushyigikira byamuteraga imbaraga zo gukomeza. Roho ye yagiye mu ijuru kandi mu gihe gikwiriye natwe twizeye ko tuzahura na we.”

Umwana we w’imfura, Dr. Monia Kabandana, na we yashimye Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bafashije umubyeyi we kwivuza, avuga ko mbere y’uko atabaruka, yabyishimiraga kandi byatumye asaba abana be gukomeza gukunda igihugu.

Yavuze ko se yishimiye kuba yarapfiriye ku butaka bw’u Rwanda kuko yabyifuzaga kandi kuri we ngo yabifashe nk’umugisha kuba ataraguye i mahanga.

Umukuru w’Umuryango, akaba na se wabo wa Lt Gen Innocent Kabandana, Bizumuremyi Antoine, yashimye abakomeje gufata umuryango mu mugongo, anashimira ko Lt Gen atabarutse yarabaye uw’agaciro ku gihugu.

Lt Gen Kabandana yinjiye mu Ngabo z’u Rwanda mu 1990, aza kuba umwe mu bagize uruhare mu kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yakoze imirimo itandukanye mu Ngabo z’u Rwanda kuva urugamba rwo guhagarika Jenoside rwarangira kugeza ubwo yarwaraga.

Yakoze imirimo itandukanye mu Ngabo z’u Rwanda kuva urugamba rwo guhagarika Jenoside rwarangira kugeza ubwo yarwaraga.

Umugaba w’Ingabo zirwanira mu kirere, Lt Gen Jean Jacques Mupenzi
Maj Gen Alex Kagame atwaye ifoto ya Lt Gen Innocent Kabandana

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments