Bamwe mu basirikare ba Madagascar kuri uyu wa 11 Ukwakira 2025 biyunze ku baturage babarirwa mu bihumbi bamaze iminsi mu myigaragambyo, bamenyesha ubuyobozi bukuru bw’igihugu ko batazongera kubahiriza ibwiriza ryabwo.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa 11 Ukwakira, aba basirikare bo mu mutwe wa CAPSAT wiganjemo abasirikare barwanira ku butaka, binjiye mu murwa mukuru, Antananarivo, barasa, abagishyigikiye ubutegetsi bagerageza kubakumira by’akanya gato ariko ntibyagira icyo bitanga.
Abasirikare bo muri CAPSAT binjiye mu mbuga ngari yo muri uyu Mujyi izwi nka ‘Place du 13-Mai’, bakirwa n’abaturage benshi bari bishimiye urugendo batangiye.
Abaturage ba Madagascar biganjemo urubyiruko rw’abanyeshuri bari mu myigaragambyo yamagana ubutegetsi bw’iki gihugu kuva mu kwezi gushize, kubera kutabagezaho amazi meza, umuriro w’amashanyarazi, kutita ku rwego rw’ubuzima na ruswa yamunze igihugu.
Ubwo babonaga ko Leta itumva ibyifuzo byabo, ahubwo ikaboherereza abapolisi n’abasirikare babakumira bakoresheje imbaraga z’umurengera, basabye Perezida Rajoelina kwegura.
Igitutu cy’abaturage cyatumye Perezida Rajoelina asesa Guverinoma, tariki ya 6 Ukwakira ashyiraho Minisitiri w’Intebe ufite ipeti rya Général, Ruphin Fortunat Dimbisoa Zofisambo.
Perezida Rajoelina yasabye abaturage kwihangana, abasaba ko bamuha igihe cy’umwaka agakemura ibibazo byose bafite, ariko bamwimye amatwi, bakomeza imyigaragambyo ku bwinshi.
Abasirikare bo muri CAPSAT batangaje ko bamaze iminsi bakora amakosa bagushijwemo n’ubuyobozi bwa Madagascar, kandi bafite inshingano zo kurinda umutekano w’abaturage, aho kubahohotera.
Bati “Twebwe abasirikare, ntikugikora inshingano zacu. Twahindutse inkomamashyi. Twemeye kubaha, dushyira mu bikorwa amabwiriza nubwo atari yemewe n’amategeko, aho turinda abaturage. Ibi ni byo byabaye mu ijoro rya tariki ya 25 no ku manywa yo ku ya 26 Nzeri. Kandi urugomo rurakomeje: guhohotera abanyeshuri bato bari gusaba uburenganzira bwabo.”
Ubwo abasirikare ba CAPSAT batangaza ko bagiye kwiyunga ku bari mu myigaragambyo, basabye bagenzi babo kwirinda guhangana na bo.
Mu masaha ya sita, Minisitiri w’Ingabo yategetse abasirikare gukumira CAPSAT, uyu mutwe ugira uti “Turabizi, turiteguye, turabategereje.”
Ikinyamakuru Jeune Afrique cyatangaje ko ubwo abasirikare ba CAPSAT bageraga ahabereye imyigaragambyo, Perezida Rajoelina yari yamaze guhunga atari mu murwa mukuru.


