Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeUBUTABERAMinisitiri Dr. Bizimana yeretse abakoze Jenoside inyungu ziri mu kubwiza abana babo...

Minisitiri Dr. Bizimana yeretse abakoze Jenoside inyungu ziri mu kubwiza abana babo ukuri

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène yasabye abagororwa bahamwe n’icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi barangije ibihano, kugenda bakabwiza abana babo ukuri ku ruhare rwabo, kuko bifasha bo ubwabo n’abana babo gukira ibikomere by’amateka ya Jenoside bakabaho babohotse.

 

Yabitangarije mu Igororero rya Nyamasheke ku wa 24 Nzeli 2025, ubwo yari yitabiriye umuhango wo gusoza icyiciro cya gatatu cy’inyigisho z’ubumwe n’ubudaheranwa zihabwa abahamijwe ibyaha bya Jenoside basigaje igihe gito ngo bafungurwe.

Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko mu mpamvu zatumye abagororwa bahamijwe ibyaha bya Jenoside bitegura gutaha bashyirirwaho umwanya wihariye wo kuganirizwa harimo no kubafasha gusobanukirwa gahunda za Leta, kubafasha kwakira uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo bazabane neza n’imiryango yabo n’iy’abo biciye, ndetse no kurwanya ikibazo cyakunze kugaragara kuri bamwe cy’isubiracyaha.

Ati “Umuntu wakoze Jenoside icya mbere akwiye kwitandukanya nacyo ni amateka mabi. Kwitandukanya n’amateka mabi y’ingengabitekerezo ya Jenoside, ni ukwemera ukuri kw’ibyaha bakoze. Benshi barabihunga, akakubwira ngo nagiye mu bitero, cyangwa sinatabaye ariko ukabona bake cyane bemera ko bafashe Umututsi bakamutema, bakamwica nabi. Ni ngombwa rero ko uko kuri kuvugwa”.

Dr. Bizimana yavuze ko imiryango y’abahamijwe ibyaha bya Jenoside cyane cyane abana babo bakeneye uko kuri kw’amateka y’ababyeyi babo.

Ati “Bifasha abana gukira ibikomere bakumva ko ababyeyi babo batarenganye. Uko kuri iyo kutabayeho uwakoze icyaha ntabwo agororoka byuzuye, icya kabiri kwinjira mu muryango nyarwanda n’umurongo w’ubumwe n’ubudaheranwa biramugora”.

Imiryango y’abafite ababo bahamijwe ibyaha bya Jenoside bitegura gutaha nayo yatumiwe mu gikorwa cyo gusoza izi nyigisho z’ubumwe n’ubudaheranwa.

Ntihemuka Susane wo mu Karere ka Bugesera, uri mu bafite abagabo bahamijwe ibyaha bya Jenoside, yashimye iyi gahunda y’inyigisho z’ubumwe n’ubudaheranwa zihabwa abahamijwe ibyaha bya Jenoside bitegura gutaha.

Ati “Mwarakoze kwigisha aba bantu bakumva ingengabitekerezo ya Jenoside icyo ari cyo bakaba bavuye hano basobanukiwe, natwe tukaba twaje hano tukumva ubuhamya bwabo”.

Rwabana Yohani wo mu Karere ka Nyamasheke urangije igifungo cy’imyaka 19 yakatiwe kubera kujya mu biteto byiciwemo Abatutsi, yavuze ko yabanje kujya yumva nta cyaha yakoze kubera ko nta Mututsi yishe.

Ati “Ariko kubera izi nyigisho twumvise dutsinzwe n’urubanza. No kujya mu gitero ni icyaha cyaradufashe twari abicanyi kuko ntawe twatabaye. Turashimira Leta y’ubumwe ibi biganiro yaduhaye, rwose twarakosotse. Uwasubira muri ibi bintu (Jenoside) mu mutwe yaba ari umusazi”.

Icyiciro cya gatatu cy’inyigisho z’ubumwe n’ubudaheranwa ku bagororwa bahamijwe ibyaha bya Jenoside basigaje igihe gito ngo bafungurwe cyitabiriwe n’abagororwa 608, muri bo abarenga 200 nibo bahise bataha kuko igihe bakatiwe cyarangiye.

Abahamwe n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 19994, bavuga ko inyigisho z’ubumwe n’ubudaheranwa bamaze ukwezi bahabwa zabafashije guhinduka

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments