Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAMAKURUMinisitiri Habimana yakebuye abayobozi badakemura ibibazo by’abaturage ku gihe

Minisitiri Habimana yakebuye abayobozi badakemura ibibazo by’abaturage ku gihe

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yakebuye bamwe mu bayobozi bo mu Ntara y’Iburasirazuba biriza abaturage ku mirongo aho kubaha serivisi baba bagiye kubaka, asaba ko iyo mikorere ivaho.

 

Ibi yabigarutseho ku wa ya 22 Kanama 2025 mu Nama Nyunguranabitekerezo y’Intara y’Iburasirazuba. Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi bahagarariye abandi ku Mudugudu kugera ku Ntara.

Minisitiri Habimana yavuze ko inshingano ya mbere abayobozi bafite ari iyo gukemura ibibazo by’abaturage kugira ngo buri muturage wese yumve atekanye, abibutsa ko ibibazo by’abaturage bidakwiriye kurangaranwa.

Ati “Rimwe na rimwe hari igihe hagaragara ko abaturage batishimiye imitangire ya serivisi ndetse n’ibipimo by’imitangire ya serivisi ntabwo biragera aho twifuza mu nshingano zitandukanye. Icyabitera icyo ari cyo cyose twebwe iyo tubibonye nk’abayobozi tugomba kubifata nk’ibiremereye tukongera tukibaza icyo twakora kugira ngo abaturage duha serivisi barusheho kwishima.’’

Minisitiri Habimana yavuze ko imitangire ya serivisi ikwiriye kwihutishwa, asaba ko abagitinza serivisi ku buryo abaturage babiriza ku mirongo bihagarara.

Ati “Ku bijyanye na serivisi twaganiriye uburyo abayobozi bagomba kurushaho kwakira neza umuturage, umuturage agahabwa serivisi mu buryo bwihuse, serivisi umuntu afitiye ubushobozi bwo gutanga uyu munsi ntayishyire umunsi ukurikira.’’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munyiginya, Mukantambara Brigitte, yavuze ko hari ahantu hakunze kuba imirongo y’abaturage benshi harimo muri serivisi z’ubutaka, kwa muganga n’ahandi hatandukanye bakaba biyemeje kubikosora.

Ati “Tubihuje n’impanuro Minisitiri yaduhaye, twabonye muri serivisi z’ubutaka ari ho hari imirongo minini, bagira serivisi nyinshi kandi abaturage bakenera cyane, dukurikije impanuro baduhaye tugiye kugenda twegere abakozi bashinzwe ubutaka ndetse no kwa muganga tubafashe ku buryo bigenda neza.’’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirama, Kagabo Jean Paul we yavuze bagiye kwisubiraho mu mitangire ya serivisi ku buryo abaturage bazajya bataha bishimiye serivisi bahererwa ku mirenge no mu zindi nzego.

Abayobozi bitabiriye inama no abo kuva ku rwego rw’Umudugudu kugera ku Ntara
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments