Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb Olivier Nduhungirehe na Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, bari mu bitabiriye igitaramo cyo kumva album ‘Vibranium’ ya Nel Ngabo na Platini yahise igurwa miliyoni 26 Frw.
Ni igitaramo cyabereye muri Zaria Court kuri uyu wa 29 Kanama 2025 cyitabirwa n’abandi banyacyubahiro barimo Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, Umuyobozi w’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura mu Rwanda, RMC, Mutesi Scovia n’abandi barimo abahanzi, abakinnyi ba sinema n’abandi banyuranye.
Ibi birori byabimburiwe na Zuba Ray, umuhanzi mushya uherutse kwinjizwa muri KINA Music, wabanje gususurutsa abakunzi b’umuziki bari babyitabiriye.
Nkusi Arthur wari uyoboye iki gitaramo yahise ahamagara ku rubyiniro Nel Ngabo nawe abanza gususurutsa abakunzi be mu ndirimbo ze zinyuranye.
Nel Ngabo yakurikiwe na Platini watanze ibyishimo mu minota yamaze ku rubyiniro, cyane ko yanyuzagamo agahamagara abahanzi bakoranye bagafatanya gususurutsa abatumiwe.
Mu bahanzi bafashije Platini ku rubyiniro harimo Butera Knowless bakoranye indirimbo ‘Nta birenze’ ndetse na Davis D bakoranye na Jeje.
Nyuma yo gusoza kuririmba, aba bahanzi bahamagawe ku rubyiniro bumvana n’abari bitabiriye iki gitaramo indirimbo zose zigize album ‘Vibranium’.
Bakimara kumva indirimbo zigize iyi album, gahunda yari itahiwe yari iyo gutanga ibitekerezo ku bamaze kuyumva, gusa benshi bagaragaje kunyurwa, bahitamo kwitura aba bahanzi ku bw’akazi keza bakoze.
Miss Jolly Mutesi niwe wabimburiye abandi baguze iyi album, ahita ashyikiriza Ishimwe Clement wa KINA Music sheke ya miliyoni 10 Frw.
Prophète Joshua nawe yasabye umwanya ahita yemerera Platini wamutumiye miliyoni 5 Frw.
Murumuna wa Ishimwe Clement, Kefa, nawe yafashe umwaya yemerera Platini na Nel Ngabo miliyoni 5 Frw kuri buri umwe, bivuze ko yatanze miliyoni 10 Frw.
Uncle Austin nawe wari mu batumiwe yemereye Platini na Nel Ngabo miliyoni 1 Frw.

