Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePOLITIKEMinisitiri Nduhungirehe yagaragaje Qatar nk’umufatanyabikorwa w’ingenzi mu biganiro bigamije amahoro mu Burasirazuba...

Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje Qatar nk’umufatanyabikorwa w’ingenzi mu biganiro bigamije amahoro mu Burasirazuba bwa RDC

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko Qatar ikomeje kugira uruhare rukomeye mu biganiro biganisha ku mahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

 

Yabigarutseho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yitabiriye Inteko Rusange ya Loni.

Nduhungirehe yabwiye Ibiro Ntaramakuru bya Qatar (QNA) ko Qatar n’u Rwanda bifitanye umubano ukomeye kandi ko ari umufatanyabikorwa w’ingenzi udafite aho abagomiye n’umuhuza wo kwizerwa kandi ugira uruhare rukomeye mu biganiro bigamije amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yavuze ko u Rwanda rukomeje gusigasira umubano n’imikoranire myiza na Qatar mu guteza imbere inzego z’imikoranire no kureba amahirwe mashya y’imikoranire hagati y’impande zombi.

Yashimangiye ko ubwo bufatanye bw’u Rwanda na Qatar bifite inyungu zikomeye kandi zifatika ku baturage b’ibihugu byombi.

Yanagaragaje ko imikoranire y’ibihugu byombi ishingiye ku mubano w’igihe kirekire, ubucuti, ubucuruzi ndetse n’ishoramari rya Qatar mu Rwanda.

Yashimye uruhare Qatar ikomeje kugira muri ibyo biganiro bigamije amahoro bikomeje guhuza abahagarariye Guverinoma ya RDC n’ab’Ihuriro rya AFC/M23 kuko byagejeje ku isinywa ry’amahame aganisha ku masezerano yashyizweho umukono muri Nyakanga 2025.

Yongeye kugaragaza ko ibiganiro bya Doha bigamije guhuriza hamwe impande zihanganye zikagirana ibiganiro bigamije gukemura umuzi w’ikibazo mu rwego rwo kugera ku mahoro arambye mu Karere.

Amb. Nduhungirehe kandi yavuze ko izo mbaraga zikomeje gushyirwamo zuzuzanya n’amasezerano y’amahoro yashyizweho umukono hagati y’u Rwanda na RDC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika agamije amahoro by’umwihariko kurandura umutwe wa FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi z’u Rwanda.

Yashimangiye ko hakenewe imbaraga mu gukomeza gushyira mu bikorwa ry’amasezerano yashyiriweho umukono i Washington n’ibiganiro bya Doha kuko bizageza ku mahoro arambye mu Karere k’ibiyaga bigari.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments