Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAMAKURUMinisitiri Nduhungirehe yakuriye inzira ku murima Inteko ya EU isaba ko Ingabire...

Minisitiri Nduhungirehe yakuriye inzira ku murima Inteko ya EU isaba ko Ingabire Victoire afungurwa

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yakuriye inzira ku murima Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) yasabye u Rwanda kurekura Ingabire Victoire Umuhoza ufunzwe kuva muri Kamena 2025.

 

Minisitiri Nduhungirehe yibukije Inteko ya EU ko u Rwanda ari igihugu cyigenga kuva muri Nyakanga 1962 ubwo cyigobotoraga ubukoloni bw’Ababiligi, kandi ko imyanzuro nk’uyu idashobora guhindura uko kuri.

Yagize ati “Ndagira ngo nibutse Inteko ya EU, niba yarabyibagiwe, ko u Rwanda ari igihugu gifite ubusugire kandi cyigenga kuva ubukoloni bw’u Burayi bwarangira. Nta myanzuro ya gikoloni izahindura uko kuri. Ya minsi yaragiye ku neza kandi burundu!”

Ingabire washinze ishyaka DALFA Umurinzi ritemewe mu Rwanda, akurikiranyweho icyaha cyo gushaka kugirira nabi ubutegetsi buriho, gutangaza amakuru y’ibihuha no gutegura ibikorwa bigamije gukurura imvururu muri rubanda. Afungiwe by’agateganyo mu Igororero rya Nyarugenge.

Urubanza rwe rwari gutangira tariki ya 2 Nzeri, ariko uwo munsi yihannye inteko y’abacamanza bari bagiye kumuburanisha mu Rukiko Rukuru rwa Kigali, asobanura ko atizeye ko yamuha ubutabera kuko ari yo yasabye ko akorwaho iperereza ubwo yaburanishaga abandi barimo abahoze muri DALFA Umurinzi.

Ku wa 11 Nzeri, abagize Inteko ya EU bateranye kugira ngo baganire ku ifungwa rya Ingabire, banafate umwanzuro wo kuryamagana no gusaba ko ahita afungurwa. 549 bawushyigikiye, babiri barawanga, abandi 41 barifata.

Abadepite ba EU kandi basabye ko abandi bantu bakurikiranyweho ibyaha birimo gushaka kugirira nabi ubutegetsi buriho, barimo umunyamakuru Nsengimana Théoneste na bo barekurwa.

Abadepite ba EU basabye ko Ingabire Victoire arekurwa ataburanishijwe
Ingabire Victoire afungiwe by’agateganyo mu Igororero rya Nyarugenge
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments