Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yanenze guceceka kw’abadepite babiri bakomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku bugizi bwa nabi bwakorewe umunyamakuru w’Umunye-Congo, Pero Luwara.
Lydia Mutyebele uhagarariye ishyaka Parti Socialiste mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bubiligi na Pierre Kompany uhagarariye Les Engagés, bagaragaje kenshi ko bashishikajwe no gukurikirana amakimbirane y’u Rwanda na RDC, bifashishije imiyoboro irimo imbuga nkoranyambaga.
Aba badepite bagendera mu murongo w’ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi, bashinje u Rwanda gutera uburasirazuba bwa RDC, rubinyujije mu mutwe witwaje intwaro wa M23 ugenzura ibice byinshi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo. Ni ibirego rwamaganye kenshi, rusobanura ko nta shingiro bifite.
Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko nubwo Depite Mutyembe na Kompany bamaze igihe bagaragaza ko bashishikajwe n’ibibazo birebana n’Abanye-Congo n’Abanyarwanda, ubu ho badashobora kuvuga ku bugizi bwa nabi bwakorewe umwenegihugu mugenzi wabo.
Ati “Kuri iyi nshuro bakomeje guceceka bidasanzwe mu gihe Umunye-Congo mugenzi wabo yakorewe ubugizi bwa nabi ku butaka bw’u Bubiligi.”
Mu 2022, Luwara yahungiye i Bruxelles mu Bubiligi ubwo yamenyaga ko ubutegetsi bwa RDC bushaka kumugirira nabi, bumuziza ko yagaragaje ibyaha byakozwe n’abo mu muryango wa Tshisekedi, birimo kunyereza umutungo w’igihugu.
Ubwo yageraga mu Bubiligi, yakomeje kugaragaza ubugizi bwa nabi ingabo za Leta ya RDC n’imitwe bikorana bikorera mu burasirazuba, mu gihe bihanganye na M23. Ibyo byarakaje Leta, Constant Mutamba wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera, ashyiraho itangazo ryemerera miliyoni 4 z’Amadolari uwatanga amakuru yatuma afatwa.
Ku mugoroba wa tariki ya 27 Kanama, ubwo Luwara yasohokaga mu modoka, ageze mu rugo abamo i Bruxelles, yaguye mu gico cy’abantu bagera ku munani barimo abari bafite ibyuma, baramuhondagura, bamugire intere.
Mu buhamya yahaye ibinyamakuru byo mu Bubiligi nyuma yo kuva mu bitaro, Luwara yagize ati “Bamwe bari bafite ibyuma, bigaragara neza ko bari baje kunyica. Nta wakwibagirwa ubutumwa burebana nanjye bwatangajwe. Nta wakwibagirwa ko ibi bituruka i Kinshasa.”
Umunyamategeko wa Luwara, Me Alexis Deswaef, yatangaje ko Leta ya RDC ifite uruhare muri ubu bugizi bwa nabi, ati “Ntabwo ibi byakorwa bitemejwe na Félix Tshisekedi. Ni igikorwa cyo gusuzugura no gushotora Leta y’u Bubiligi iki gihugu gihora gisaba ubufasha.”
Luwara yatangaje ko atazigera aterwa ubwoba n’ubugizi bwa nabi ategurirwa n’ubutegetsi bwa RDC, agaragaza ko azakomeza kurwana urugamba rwo kugaragaza ukuri ku bibazo byamunze igihugu akomokamo.
