Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAMAKURUMinisitiri Nduhungirehe yanenze ibihugu bikoresha inkunga mu gutegeka ibindi

Minisitiri Nduhungirehe yanenze ibihugu bikoresha inkunga mu gutegeka ibindi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko kugira ngo iterambere rirambye rizagerweho bisaba ko ibyo guha inkunga ibihugu biri mu nzira y’amajyambere bisimbuzwa imikoranire y’ubucuruzi kuko hari abakoresha inkunga batanga mu nyungu za politiki.

 

Isi iriho ibihugu biri mu byiciro bitandukanye by’ubukungu, byiganjemo ibiri mu nzira y’amajyambere n’ibikennye mu gihe ibikize ari mbarwa.

Mu 2015, ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye byashyizeho intego z’iterambere rirambye zigomba kugerwaho mu 2030, hatezwa imbere ubukungu budaheza n’Isi ikize muri rusange. Zari zisimbuye intego z’ikinyagihumbi.

Minisitiri Nduhungirehe ubwo yari mu Nteko Rusange ya Loni ku wa 25 Nzeri 2025, yavuze ko u Rwanda rushyigikiye ishyirwa mu bikorwa ry’intego zose, ruzirikana ko ikoranabuhanga rya internet, guhanga udushya, n’iterambere ridaheza ari byo bizayobora urugendo rw’iterambere.

Yashimangiye ko nubwo hari imbogamizi zijyanye n’imihindagurikire y’ibihe, ibibazo by’ubusumbane mu ikoranabuhanga, u Rwanda rwajyanishije gahunda zayo n’iz’iterambere rirambye.

Ati “Ikibazo cy’ubusumbane mu kugera ku mari, ikoranabuhanga n’amasoko bikomeza kugira uruhare rukomeye mu cyuho kiri hagati y’ibihugu bikize n’ibikennye.”

Yavuze ko ubufatanye hagati y’ibihugu byafashije mu rugendo rw’iterambere rw’ibihugu bitandukanye.

Ati “Harageze ngo tuve mu bihe byo guhabwa inkunga, tugane mu bihe byo gucuruzanyaho, bizafasha ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere kwigira binyuze mu mikoranire yungura buri ruhande.”

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko inkunga ibihugu bikize biha ibikiri mu nzira y’amajyambere zitagakwiye gukoreshwa nk’ibikangisho.

Ati “U Rwanda rubabajwe n’uburyo ubufatanye mu iterambere bukoresha na bamwe mu bafatanyabikorwa bagamije inyungu za politiki. Ndashaka kwibutsa ko buri gihugu gifite ubusugire, kandi kidashobora gutegekwa guhitamo hagati y’umutekano wacyo n’iterambere. Inkunga z’iterambere zigomba gukoreshwa mu bufatanye n’iterambere, aho kuba intwaro yifashishwa mu gutegekesha igitugu.”

Ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi, ni ukuvuga u Burayi na Amerika birimo ibitanga inkunga bikayiherekeza bitegeka abayihawe uko bayikoresha no kugendera ku mahame y’abaterankunga.

Kugeza mu 2023, Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF, cyabaruraga ibihugu 152 biri mu nzira y’amajyambere muri rusange

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments