Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAMAKURUMinisitiri Sandrine Umutoni yitabiriye iserukiramuco rya Carifesta XV muri Barbados

Minisitiri Sandrine Umutoni yitabiriye iserukiramuco rya Carifesta XV muri Barbados

munyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Umutoni Sandrine, ari mu birwa bya Barbados aho yitabiriye iserukiramuco mpuzamahanga ry’ubuhanzi n’umuco rizwi nka CARIFESTA XV.

 

Mu ruzinduko rwe, Minisitiri Umutoni yagiranye ibiganiro byihariye na Senateri Dr. Shantal Munro-Knight, Minisitiri ushinzwe Umuco mu biro bya Minisitiri w’Intebe wa Barbados ndetse na Hon. Charles McD. Griffith, Minisitiri w’Urubyiruko, Siporo n’Iterambere ry’Imiryango.

Ibiganiro byabo byibanze ku gukomeza gushimangira imikoranire hagati y’u Rwanda na Barbados mu bijyanye n’ubukungu bushingiye ku buhanzi n’ishoramari ry’urubyiruko.

Aba bayobozi bombi bashimangiye ko umuco n’ubuhanzi ari inkingi ikomeye yo guhuza amahanga no guha urubyiruko amahirwe yo kwihangira imirimo, guhanga udushya no gukomeza kuzamura impano zabo.

U Rwanda na Barbados byiyemeje kandi gukomeza kwagura aya mahirwe, binyuze mu mishinga y’ubufatanye ishingiye ku guhererekanya ubumenyi, ubuhanzi n’ubucuruzi bushingiye ku muco.

Minisitiri Sandrine Umutoni kandi yitabiriye inama y’abaminisitiri bashinzwe umuco n’ubuhanzi, yateguwe muri gahunda ya Carifesta XV.

Uyu musangiro yawutumiwemo na Senateri Dr. Shantal Munro-Knight. Wagahuzaga abayobozi batandukanye kugira ngo baganire ku buryo ibihugu bitandukanye bishobora gukorana mu guteza imbere ubuhanzi n’umuco w’akarere n’Isi muri rusange.

Iri serukiramuco, CARIFESTA XV, ryatangijwe ku mugaragaro tariki ya 22-31 Kanama 2025, rikaba rifatwa nk’iserukiramuco ikomeye cyane mu Birwa bya Caraïbes no ku rwego mpuzamahanga mu bijyanye n’ubuhanzi n’umuco.

Barbados yakiriye iri serukiramuco, yavuze ko yishimiye kwakira amahanga yose no kugaragaza ubukungu bushingiye ku buhanzi no ku muco.

CARIFESTA XV ni urubuga rufunguye rwo kugaragaza ubuhanzi bw’ibihugu bitandukanye, cyane cyane ibihugu byo muri Caraïbes. Iserukiramuco ry’uyu mwaka rizagaragaza ubuhanzi n’ubugeni binyuranye harimo umuziki, imbyino, ikinamico, ibihangano by’ubugeni n’ubusizi, ibitabo n’ibindi bikorwa by’ubuhanzi bigaragaza ubugeni butandukanye.

Uretse kugaragaza ubuhanzi iri serukiramuco rifasha mu kubaka amahirwe y’ubucuruzi, guhererekanya ubunararibonye, no gufasha abahanzi bato n’urubyiruko kubona amahirwe yo kwigaragaza ku rwego mpuzamahanga.

Minisitiri Sandrine Umutoni yitabiriye iserukiramuco rya Carifesta XV muri Barbados
Minisitiri Sandrine Umutoni kandi yitabiriye n’inama y’abaminisitiri bashinzwe umuco n’ubuhanzi, yateguwe muri gahunda ya Carifesta XV
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments