Minisitiri Uwimana yabwiye abitabiriye ibirori byo kwizihiza Yubile y’Umuryango ko umuryango ushoboye kandi utekanye ugizwe n’abantu bafite ubuzima bwiza n’ubushobozi bwo gukumira no gukemura ibibazo.
Yasabye abihayimana gukoresha umuhamagaro, ubumenyi, ubushobozi n’ubushishozi bafite bagafasha Abanyarwanda kuva mu bibazo no gufasha imiryango kubana mu mahoro, itanga uburere buboneye, yitabira gahunda z’iterambere n’imibereho myiza, Roho nzima zigatura mu mibiri mizima.
