Shigeru Ishiba wari Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani yeguye kuri izo nshingano no ku kuyobora ishyaka riri ku butegetsi rya LDP nyuma y’uko ritsinzwe amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko ndetse no kutishimirwa kw’imiyoborere ye.
Ishiba yatangaje ubwegure bwe ku Cyumweru tariki 7 Nzeri 2025. Yari amaze amezi 11 ayobora u Buyapani kuko yatangiye izo nshingano ku itariki 1 Ukwakira mu 2024.
Nyuma yo kujya ku butegetsi, abaturage batangiye kwinubira ko ikiguzi cy’imibereho cyazamute batakariza icyizere ishyaka rya LDP ndetse bikurura ukutavuga rumwe mu bo imbere mu ishyaka.
Bamwe bahise batangira gusaba Ishiba ko yegura kuko uretse ibyo banamushinjaga korohera u Bushinwa ndetse no kudakomeza bihagije umubano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika by’umwihariko nyuma y’uko Perezida Trump azamuye imisoro ku bicuruzwa biturukayo ikagera kuri 25% nubwo byari bitaratangira gushyirwa mu bikorwa.
Kutishimira ubutegetsi bwa Ishiba byarushijeho kuba bibi muri Nyakanga uyu mwaka ubwo ishyaka rya LDP ryatsindwaga amatora y’abagize Inteko Ishinga amategeko mu mitwe yombi ribura ubwiganze ku buryo byari kugora Minisitiri w’Intebe gushyira mu bikorwa gahunda ze.
Abenshi mu bo muri LDP biganjemo abagendera ku bya kera bahise bashinja Ishiba kuba nyirabayazana w’uko gutsindwa mu Nteko bituma igitutu cyo kwegura kuri we cyiyongera.
Al Jazeera yanditse ko Ishiba ibyo yari yarabyimye amatwi yanga kwegura avuga ko hari amasezerano mu by’ubucuruzi ashaka kubanza gusinyana na Amerika.
Nyuma yo gusinya ayo masezerano yasize Amerika igabanyirije u Buyapani wa musoro yari yagennye ukagera kuri 15%, ku itariki 7 Nzeri 2025 Ishiba yavuze ko igihe kigeze ngo ahe urubuga abandi, aregura.
Yagize ati “Ubu u Buyapani na Amerika byasinyanye amasezerano mu by’ubucuruzi kandi ni intambwe y’ingenzi tugezeho. Nifuje gutanga ububasha ku kiragano gikurikiyeho.”
Ishiba w’imyaka 68 y’amavuko azakomeza kuba Minisitiri w’Intebe kugeza igihe LDP izatorera undi muyobozi wayo uzanahita aba Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani.
Gusa, kwegura kwa Ishiba kwakuruye urwijiji mu bya politiki n’ubukungu by’u Buyapani ku ruhando mpuzamahanga nk’igihugu cya kane gikize ku Isi.
Abababwa amahirwe yo kumusimbura barimo Sanae Takaichi uri mu banyapolitiki bagendera ku mahame ya kera na Shinjiro Koizumi usanzwe ari Minisitiri w’Ubuhinzi.