Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGAMinisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yigishije Zelensky uko atakoma rutenderi imbere ya Trump

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yigishije Zelensky uko atakoma rutenderi imbere ya Trump

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer yabanje kwigisha Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky uko agomba kwitwara imbere ya Donald Trump kugira ngo atongera guhura n’uruva gusenya nk’uko byagenze igihe bombi baheruka guhura.

 

Perezida Zelensky na Trump bahuye ku wa 18 Kanama 2025, muri White House, bagamije kureba uko intambara imaze igihe ihanganishije u Burusiya na Ukraine yarangira.

Kuri iyi nshuro ikiganiro cy’aba bombi cyagenze neza, bitandukanye n’inama yabahuje ku wa 28 Gashyantare 2025, yaranzwe n’amahane ndetse bikarangira Zelensky atashye nta mwanzuro ufashwe.

NBC News yatangaje ko gucisha make kwaranze Perezida Zelensky kuri iyi nshuro kwaturutse ku nama yagiriwe n’abandi bayobozi barimo Minisitiri w’Intebe, Keir Starmer, wamwibiye ibanga ry’uko agomba kwitwara imbere ya Trump.

Iki kinyamakuru cyakomeje kivuga ko bimwe mu byo Starmer yigishije Zelensky ari uko agomba kubanza gushimira Trump ku nkunga Amerika yahaye Ukraine, zaba izo mu rwego rwa dipolomasi n’iza gisirikare.

Yamusabye kandi kuzahinguka imbere ya Trump yambaye ikote, aho kuba mu mpuzankano zijya gusa n’iza gisirikare akunze kugaragaramo.

Indi nama Zelensky yahawe ni iyo kutagerageza kuzamura ijwi igihe Trump ari kuvuga, ndetse akamwereka ko yemeranya nawe ku byo avuga, mbere yo kugira icyo yongera cyangwa akosora mu byo yavuze atemera.

Kimwe mu byavuye muri iyi nama ni uko Trump yemeye ko Amerika izafasha Ukraine mu bijyanye no kwizezwa umutekano wayo, nyuma yo guhagarika intambara n’u Burusiya. Ni ingingo yakiriwe neza na Zelensky.

Ukraine yijejwe kandi ko izarindirwa umutekano, bidasabye ko yinjira mu muryango wa NATO cyangwa ngo Amerika yohereze ingabo ku butaka bwayo.

Ibiganiro bya Trump na Zelensky bije nyuma y’ibyahuje uyu muyobozi wa Amerika na Vladimir Putin w’u Burusiya, nabo bakemeranya ko impande zombi zikwiriye guhagarika intambara, nubwo Putin yashimangiye ko hari ibigomba kubanza kubahirizwa.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments