Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, yatangaje ko amakuru yakwirakwijwe avuga ko uwahoze ari perezida wa Syria, Bashar Al-Assad, yaba yararozwe, atari ukuri.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Lavrov yavuze ko Assad n’umuryango we bafite umutekano mu mujyi wa Moscow kandi bamaze igihe babayeho nta kibazo bafite, nyuma yo guhabwa ubuhungiro mu Burusiya.
Amakuru y’irogwa rya Assad yatangajwe n’Ishami rishinzwe uburenganzira bwa muntu muri Syrie (SOHR), rivuga ko yavanywe mu bitaro biherereye muri Moscow nyuma yo kuvugwa ko yahawe uburozi muri Nzeri.
Lavrov yashimangiye ko nta burozi bwigeze buhabwa Assad, kandi avuga ko ubuhungiro bwahawe Assad n’umuryango we kubera impamvu z’ubutabazi gusa kubera ko yari afite ibyago byo kwicwa nyuma y’ihindurwa ry’ubutegetsi muri Syria.
Yakomeje avuga ko ibyo yari agiye gukorerwa bimeze nk’ibyo Gaddafi yakorewe mu 2011, ubwo yicwaga ku karubanda bikanyura kuri televiziyo zo ku isi hose, ibyishimirwaga n’abayobozi batandukanye.


