Ikigo cy’ikoranabuhanga cya Microsoft cyatangaje ko cyahagaritse zimwe muri serivisi zacyo zakoreshwaga n’Igisirikare cya Israel, bitewe no kuba iki gihugu cyarazikoresheje mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu bikorwa byo kuneka abaturage batuye muri Palestine.
Visi Perezida w’iki kigo, Brad Smith, abinyujije mu butumwa yashyize ku rubuga rw’iki kigo, yagize ati ”Twahagaritse kandi dukuraho zimwe muri serivisi twahaga ishami rya gisirikare rigenzurwa na Minisiteri y’Ingabo za Israel.”
Ibi bije nyuma y’iperereza ryakozwe n’ibinyamakuru birimo The Guardian, +972 Magazine na Local Call, aho byavumbuye ko ishami rya Unit 8200 ry’igisirikare cya Israel ryakoresheje porogaramu ya Azure Cloud ikorwa na Microsoft ribika amakuru ya miliyoni nyinshi z’abaturage bo muri Gaza no mu gace ka West Bank.
Unit 8200 ni ishami rikomeye mu gisirikare cya Israel rikora ubutasi ku bimenyetso hifashishijwe ikoranabuhanga.
Iryo perereza ryashyizwe hanze muri Kanama rigaragaza ko kuva mu 2021, nyuma y’inama yahuje Umuyobozi wa Microsoft Satya Nadella, n’uyobora Unit 8200 Yossi Sariel, bagirane amasezerano yo kwimurira amakuru y’iperereza menshi kuri Azure Cloud.
Kuva mu 2022, iri koranabuhanga ryafashaga Israel gukusanya, kumva no gusesengura telefoni z’abaturage ba Palestine, ndetse rinayifasha gutegura ibitero by’indege byahitanye abatari bake muri Gaza.
Brad Smith yavuze ko nyuma yo gusuzuma ibirego, basanze ibyo bikorwa bihabanye n’amahame ya Microsoft, bityo banzura kubihagarika, yagize ati “Icya mbere Ntabwo dutanga ikoranabuhanga rigamije kuneka abaturage, ikindi twubahiriza kandi turinda ubuzima bwite bw’abakiliya bacu.”
Muri Gashyantare, ikinyamakuru Associated Press cyatangaje ko nyuma y’ibitero bya Hamas byo ku wa 7 Ukwakira 2023, Israel yongereye ikoreshwa rya serivisi za Microsoft mu bikorwa byo kuneka no guhitamo abashobora kugabwaho ibitero.