Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAMAKURUMisiri: Igikomo cy’Umwami Pharaoh cyaburiwe irengero

Misiri: Igikomo cy’Umwami Pharaoh cyaburiwe irengero

Ubuyobozi bwa Misiri bwatangiye gushakisha igikomo cyambarwaga ku kuboko n’umwami Pharaoh cyaburiye mu nzu ndangamurage iherereye mu Mujyi wa Cairo.

 

Byatangajwe ko iki gikomo gikoze muri zahabu cyarimo ibuye rya lapis lazuli. Cyaherukaga kugaragara muri laboratwari isana ibikoresho by’amateka iherereye Tahrir, nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ubukerarugendo n’Ingoro Ndangamateka ya Misiri.

Iki gikomo byavuzwe ko ari icy’umwami Amenemope nk’uko urubuga rw’Ingoro Ndangamateka rubivuga, akaba atazwi cyane. Yayoboye ku ngoma ya 21, akaba yarashyinguwe mu buryo bworoheje mu mva ifite icyumba kimwe izwi nka NRT IV.

Umushakashatsi mu by’amateka muri kaminuza ya Cambridge Christos Tsirogiannis, yatangaje ko kwiba iki gikomo bitatunguranye kubera isoko rinini ry’ibikoresho by’amateka mu Misiri.

Yagize ati “Icya mbere ni uko cyibwe bikamenyekana, ubwo rero twitege ko kizagaragara vuba cyangwa mu gihe runaka ku mbuga nkoranyambaga, cyangwa inzu zicuruza ibikoresho by’ubugeni.”

Yanavuze ko iki gikomo gishobora gushongeshwa kugira ngo kitazamenyekana, gusa byaba ari igihombo gikomeye ku muntu ugiye kukigurisha kuruta uko yakigurisha uko gisanzwe.

Tsirogiannis yagaragaje ko hari n’igihe iki gikomo gishobora gusubizwa ku nzu ndangamurage mu minsi mike kuko byigeze kubaho ko imitako yaburaga yabonekaga.

Yagize ati “Ibi byabaye inshuro nyinshi mu gihe cyahise cyane cyane mu Misiri mu gihe cy’impinduramatwara mu bihugu by’Abarabu, aho ibikoresho byibwaga bigasangwa mu busitani ku nzu ndangamurage.”

Ubucuruzi bunyuranyije n’amategeko bw’ibikoresho by’ndangamateka muri iki gihugu bukomeje gufata indi ntera, aho mu 2024, inzego z’umutekano zataye muri yombi abagabo babiri bagerageje kwiba ibikoresho byari bihereye ku butaka bwo munsi y’amazi mu nyanja ya Abu Qir.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments