Thursday, November 20, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeIMYIDAGADUROMiss Mutesi Jolly yaguze imodoka y’arenga miliyoni 300 Frw

Miss Mutesi Jolly yaguze imodoka y’arenga miliyoni 300 Frw

Miss Mutesi Jolly ubitse ikamba rya Miss Rwanda 2016, yaguze imodoka iri mu zihenze zikorwa n’uruganda rwa Mercedes-Benz.

 

Uyu mukobwa yabitangaje yifashishije konti ye ya Instagram, aho yeretse abantu iyi modoka ari kuyikoraho amashashi.

Yaguze imodoka iri mu bwoko bwa Mercedes-Benz G-Class (izwi nka G-Wagon 63 yo mu 2025). Uraranganyije amaso ku mbuga zitandukanye zerekana ko iyi modoka igura miliyoni zirenga 359 Frw.

Aje yiyongera ku bindi byamamare biheruka kugura imodoka nshya birimo Alliah Cool uheruka kugura iyo mu bwoko bwa Mercedes-Benz G-Class na Isimbi Model uheruka kwerekana iyo mu bwoko bwa Range Rover Velar igura miliyoni zirenga 80 Frw.

Mutesi Jolly yerekanye imodoka nshya yaguze
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments