Mu gihe intambara hagati ya Ukraine n’Uburusiya ikomeje kwigaragaza nk’urugamba rw’ikoranabuhanga rigezweho riganjemo drones n’ibisasu bya misile, haje kugaragara indi ntwaro idasanzwe imaze gufata umwanya: moto. Ingabo z’Uburusiya ziri gukoresha izi pikipiki mu buryo bwihariye, ku buryo abasesenguzi bemeza ko ziri guteza ikibazo gikomeye kurusha na tanki cyangwa drones
Mu myaka ibiri ishize, imodoka nini z’intambara (tanki) n’amasuwozi byagiye biba intege nke imbere y’ibitero bya drones za Ukraine. Aho kugira ngo ingabo z’Uburusiya zikomeze gutakaza ibikoresho biremereye, zahisemo kwifashisha moto zoroheje, zihendutse kandi zoroshye kuzibona cyane ku isoko ryo mu Bushinwa.
Izi moto zifite ibyihariye bibiri by’ingenzi: umuvuduko n’uburyo bwo kunyura mu nzira aho imodoka nini zidashobora kugera. Ku rugamba rwo muri Donetsk na Novopavlivka, byagaragaye ko moto zituma abasirikare bagera ku ntego vuba, bagatera igitero, bakongera bakisubira inyuma mu buryo bwihuse.
Abasirikare b’Uburusiya ntibajya ku rugamba ngo barasire bari ku moto. Ahubwo, moto zikoreshwa nk’uburyo bwo kugeza abasirikare n’ibikoresho ku rugamba mu buryo bukurikira:
Ibitero byihuse (hit-and-run): abasirikare bagera hafi y’umwanzi, bakamanuka bakarasa, hanyuma bagahita basubira inyuma ku moto.
Ubugenzuzi (reconnaissance): moto zikoreshwa mu gusuzuma aho umwanzi ari no kumenya imiterere y’umurongo we.
Kuzenguruka (flanking): bituma abasirikare bazenguruka umurongo urinzwe, bakagera ahatarakekwaga.
Ubwikorezi: mu bice imodoka nini zitagera, moto zitwara amasasu, ibiribwa cyangwa zikavana abarwayi ku rugamba.
Moto zagaragaje ko ari igisubizo cyoroshye gifasha abarwanyi kwirinda drones, ariko zifite n’ingaruka zikomeye:
Ntizifite uburinzi (armor), bityo zorohera cyane imbunda za mashini cyangwa ibisasu byambuwe.
Abasirikare bazigendaho baba bafite ibyago byinshi kurusha abari mu modoka nini.
Iyo umwanzi amaze kumenya inzira zikunze gukoreshwa, moto zirangazwa byoroshye.