Thursday, November 20, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAMAKURUMoto zigiye kujya zijya muri contorole , ikigo cya funguwe na police...

Moto zigiye kujya zijya muri contorole , ikigo cya funguwe na police y’urwanda.

Police y’uRwanda yafunguye ikigo cya kabiri mu Mujyi wa Kigali cyo gusuzumiramo ubuziranenge bw’ibinyabiziga giherereye mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo cyunganira icya Remera.

Ni ikigo gifite ubushobozi bwo kwakira imodoka 450 na moto zipimisha imyuka ihumanya ikirere ituruka mu binyabiziga 200 buri munsi.

Kije gisanga ibindi bine birimo icya Remera mu Mujyi wa Kigali, icya Rwamagana, Musanze, Huye na mobile lane ikunze kwifashishwa mu duce two mu Ntara y’Iburengerazuba.

Umuvugizi wa Polisi, ACP Boniface Rutikanga, yagaragaje ko iki kigo kigiye gufasha icya Remera byagaragaraga ko gihurirwaho n’ibinyabiziga byinshi.

Ati “Iki kigo kije cyunganira icya Remera byagaragaraga ko kimaze kugira ibinyabiziga byinshi. Abanyakigali bitabira ku bwinshi, ukabona ko hari igihe habagaho umuvundo w’ibinyabiziga.”

Ije gufasha kugabanya umuvundo wagaragaraga kuri contrôle technique ya Remera ariko noneho ije ifite ubinini buhagije bwo kwakira ibinyabiziga byinshi, ahantu hitaruye hadateza umuvundo kandi bikihutisha na serivisi.”

ACP Rutikanga yagaragaje ko ari na ho honyine hazajya hakira moto zisuzumisha imyotsi ihumanya ikirere kuko nazo zatangiye guhabwa iyo serivisi.

 

 

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments