Abanyamadini batandukanye bo mu Burusiya basabye leta guca umunsi wa Halloween bawita umunsi ufite aho uhuriye no kwambaza satani.
Mikhail Ivanov uyoboye ihuriro ry’Aba-orthodox mu Burusiya yavuze ko halloween ari umunsi w’abanyamahanga udakwiye kuba wizihizwa mu Burusiya ndetse ko imyizihirize y’uyu munsi igira ingaruka ku mitekerereze y’abana.
Akomeza avuga ko kwizihiza uyu munsi wa Halloween bingana no guteze mbere kwambaza satani bityo hakwiye kujyaho amategeko akumira iminsi nk’iyi kwizihizwa mu Burusiya.
Ati “Hakeneye kujyaho amategeko akumira ikwirakwizwa ry’iminsi y’abanyamahanga mibi yiyoberanyije nko kwishimisha biri aho”
Halloween ni umunsi watangiriye mu bihugu birimo Ecosse, Pays de Galles, Ireland, n’ahandi wabaga isarura rirangiye kuko bizeraga ko muri icyo gihe abazimu babaga bari buze ku Isi gusura imiryango yabo no kuzenguruka Isi muri rusange.
Kugira ngo birinde ibyago bishobora guterwa n’abo bazimu, bambaraga imyenda ikangaranye, ikoze mu mpu, bagacana igicaniro mu ijoro.
Padiri Mukuru wo muri Orthodox, Andrey Tkachev, yavuze ko uyu munsi wazanye “abapfumu benshi mu Burusiya ndetse uyu muco ukwiye gucika.”
Imibare igaragaza ko mu 2024 mu Burusiya abantu bakoresheje arenga miliyoni 24$ mu bikorwa by’ubupfumu birimo kuraguza , kwikurishaho imyuka mibi n’ibindi.


