Iminsi ibiri iheruka mu rubanza rwa Dr. Munyemana Sosthène ruri kubera mu rugereko rw’ubujurire rw’Urukiko rwa Rubanda rwa Paris mu Bufaransa yaranzwe n’impaka zikomeye zaturutse ku batangabuhamya babiri bafitanye isano.
Kuva tariki ya 16 Nzeri 2025, Dr. Munyemana ari kuburana ubujurire ku byaha bya jenoside, ibyibasiye inyokomuntu n’ubwinjiracyaha muri ibi byaha byose yahamijwe gukorera muri Perefegitura ya Butare mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byatumye akatirwa igifungo cy’imyaka 24 mu 2023.
Tariki ya 8 Ukwakira, uru rugereko rwumvise ubuhamya bw’umugore ushinjura Dr. Munyemana. Yasobanuye ko yemeye kubutanga abisabwe n’umubyeyi we uba mu Rwanda, ariko uruhande rw’abaregera indishyi rwarabihakanye.
Uyu mutangabuhamya uheruka mu Rwanda muri Gicurasi 1994, yavuze ko nyina afite imbaraga, “akubura imbuga buri gitondo” ku buryo yajya gutanga ubuhamya i Paris, ariko icyemezo zo kwa muganga cyo kigaragaza ko uretse no kuba atajya i Burayi, atanashobora kujya i Kigali kugira ngo atangire ubuhamya kuri video-conference.
Yavuze ko habayeho igerageza ryo gutoteza umubyeyi we kugira ngo ahindure ubuhamya yatanze kuri Munyemana, ariko urukiko rumwibutsa ko uyu mubyeyi ari umwe mu baregera indishyi ku byaha ujurira ashinjwa, kandi ko afite umunyamategeko umwunganira, Me Simon Foreman.
Nyuma y’aho bigaragaye ko uyu mutangabuhamya ashobora kuba adafite amakuru, Me Foreman yamubajije ati “Ndi umunyamategeko wa nyoko, Dafroza na Alain Gauthier. Nyoko ni we wansabye kumuhagararira. Wavuye mu Rwanda muri Gicurasi 1994, ntiwasubirayo. Hashize imyaka 30 udasura nyoko. Nshingiye ku buhamya watanze, mwongeye kuvugana mu 2002 kubera urugendo rugoye warimo, nk’uko ubivuga. Wabaye mu Burundi, Zaïre, Kenya no mu Bufaransa. Nyoko yishimiye ko utanga ubuhamya?”
Uyu mutangabuhamya yasubije ko nyina yishimiye ko atanga ubuhamya bushinjura Dr. Munyemana, nyamara batari ku ruhande rumwe muri uru rubanza. Ibyo Me Foreman yabishingiyeho agaragaza ko abeshya.
Me Foreman yagaragaje ko afite amakuru y’uko uyu mutangabuhamya yoherereje mwishywa we amafaranga, arabyemera ariko asobanura ko yabikoze kugira ngo yivuze kuko yari yarakoze impanuka ya moto kandi ko yibwe.
Uyu munyamategeko yabwiye uyu mutangabuhamya ko hari amakuru avuga ko yasabye mwishywa we kujya gushinjura Dr. Munyemana, amusezeranya ko azamushakira akazi mu Bufaransa, asubiza ati “Mbihakanye nivuye inyuma.”
Mwishywa we yamuvuyemo
Ku wa 9 Ukwakira, mwishywa w’uyu mutangabuhamya na we yari i Paris. Yasobanuriye urukiko ko yashakaga gutangira ubuhamya kuri video-conference ariko ko nyuma y’aho nyirasenge amuhamagaye, yemeye kujya mu Bufaransa.
Perezida w’iburanisha yamusubirishijemo niba yarahamagawe na nyirasenge, asubiza ati “Ntacyo nzi kuri iyi dosiye. Ntacyo nzi kuri jenoside. Nayize mu ishuri. Ndumva ntameze neza, nshaka kuva hano. Namenye Sosthène nte? Inzu y’ababyeyi banjye yari yegereye iya Munyemana. Twarayikodeshaga. Nshaka gusubira mu Rwanda.”
Uyu mutangabuhamya yasobanuye ko avugana na nyirasenge kenshi kandi ko ubwo we (uyu musore wavutse nyuma ya jenoside) yamubwiraga ko ashaka kujya mu Bufaransa, “yambwiye ko hari amahirwe. Duheruka kuvugana tariki ya 19 Nzeri.”
Yasobanuye ibyo yabwiwe na nyirasenge, ati “Yari abizi ko nshaka kuba mu Bufaransa. Masenge yambwiye ko kuza byoroshye, ko naza gutura mu Bufaransa. Ati ‘Bizatwara iminota 30 kandi uzahita ubona ubwenegihugu’.”
Nubwo nyirasenge w’uyu mutangabuhamya yavuze ko nyina afite imbaraga, mwishywa we yabwiye Perezida w’iburanisha ati “Nyogokuru arashaje cyane. Ararwaye. Afite intege nke. Ahora mu nzu.”
Mu gihe Dr. Munyemana yari yiteze ko uyu mutangabuhamya amushinjura, yabwiye urukiko ko se azi uyu muganga kuko bari baturanye muri Segiteri Tumba i Butare, kandi ko baherutse no kuvuga ku mateka ye, amubwira ko yakoze jenoside.
Ati “Si ngombwa kumuvugaho. Twari abaturanyi. Papa aramuzi. Buri wese yaramuvugaga. Kuba yaraje mu Bufaransa byatewe n’uko yakoze jeenoside. Papa yamumbwiyeho mu kwezi gushize na mbere gato yaho, ubwo natangiraga imyiteguro yo kuza.”
Abunganira abaregera indishyi n’Umushinjacyaha babwiye urukiko ko umutangabuhamya wo ku wa 8 Ukwakira yagerageje kwifashisha mwishywa we kugira ngo atange ubuhamya bw’ikinyoma, kandi ko akwiye gukurikiranwa n’ubutabera.
Urukiko rwanzuye ko umwanzuro ku myitwarire y’uyu mutangabuhamya uzamenyekana tariki ya 13 Ukwakira 2025.


