Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAMAKURUMuhanga: ‘Gera no mu ntanzi z’urugo’ yazamuye ibipimo by’isuku mu ngo

Muhanga: ‘Gera no mu ntanzi z’urugo’ yazamuye ibipimo by’isuku mu ngo

Abagore bo mu Karere ka Muhanga batangaje ko bamaze isuku yiyongereye mu ngo zabo no mu z’abaturanyi, babikesha ubukangurambaga bwiswe ‘Gera no mu ntanzi z’urugo’, bugamije kwibutsa abagore n’abandi bagize umuryango ko isuku igomba no kugera mu bikari, inyuma y’urugo n’ahandi.

 

Ni ubukangurambaga bwatangijwe n’Inama y’Igihugu y’abagore mu Karere ka Muhanga mu 2024, bugamije kuzamura imyumvire ku isuku kugira ngo abagize imiryango bose babeho neza, aho yita ku gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza birimo kubaka no gusana inzu ku miryango itagira aho iba, gufasha abatagira uburyamo bahabwa amagodora, ndetse no guhwitura abakigaragaza isuku nke.

Nyiraminani Triphine, umugore wo mu Murenge wa Kabacuzi, yavuze ko iyi gahunda ari agashya k’abagore batuye muri Muhanga, kabafasha kwimakaza isuku mu ngo, aho abagore bose bashishikarizwa gukora isuku itagira aho isize.

Ati “Aha dushishikarizwa gukora isuku itari ukurebera ku jisho, tugakora na hahandi tujya twirengagiza mu buryo bwo kugira ngo isuku irusheho kwimakazwa.’’

Nyiraminani, avuga ko binyuze muri iyi gahunda bagiye bibumbira mu bimina bagahuza ubushobozi, kugira ngo bikemurire ibibazo bikemurira nka matela yo kuryamaho, kugura ibikoresho by’isuku, kugura imyenda, gutunganya inzu n’ibindi.

Mugenzi we witwa Nibagwire Odile, wo mu Murenge wa Mushishiro na we ashimangira umusanzu w’iyi gahunda mu kuzamura isuku kuko byatumye abagore bose bikebuka bakibuka no gusukura hahandi hatahabwaga agaciro nko munsi y’urutara cyangwa igitanda, kumesa mu mutwe udatekereje ko uzahatwikiriza igitambaro n’ahandi abantu batekereza ko hatagaragara, biri mu bituma isuku izamuka.

Yakomeje avuga ko hari n’ingo za bagenzi babo basura bakahakorera umuganda, bagamije kwerekera umugore urubamo uko isuku ikorwa neza kugira ngo na we azakurikize urwo rugero.

Ati “Hari bamwe mu bagore bo mu cyaro batita ko na hahandi hatarebwa na buri wese hagomba gukorwa isuku, yitwaje ngo ni we wenyine uhabona, noneho bigatuma atahitaho, ari na yo mpamvu yatumye dutangiza ubu bukangurambaga. Tugerageza kumwerekerera mu rugo rwe mu gisa n’umuganda, noneho na we agasigara abyigana, bikaba umuco, noneho bigatuma ingo zose zo muri Muhanga, zazagera ku isuku.”

Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Muhanga, Mukasekuru Marcelline, yabwiye IGIHE ko iyi gahunda yatumye baterura imihigo iremereye irimo no kubakira abagore 12 batagiraga aho baba, kugira ngo bazamure isuku ariko babihereye ku nzu nziza zibahesha agaciro.

Ati “Mu kuzamura imibereho myiza, twanubatse inzu 12, nibura imwe mu murenge, aho buri yose ifite agaciro gasaga miliyoni 6 Frw. Ibi tubifata nk’intango nziza ku bagore bagenzi bacu batagiraga aho baba, kuko kubaho utagira aho urambika umusaya, bitera ibindi bibazo, n’iyo suku ntibe igishobotse.”

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga, Nshimiyimana Gilbert, na we yavuze ko ibi bikorwa by’abagore b’i Muhanga bishimangira akamaro k’umugore mu kubaka igihugu, binajyanye n’icyivugo cyabo kivuga ko ari ba ‘nyampinga’, abasaba gukomeza iyo mihigo.

Hanatezwa imbere uturima tw’igikoni hagamijwe kuzamura imirire mu muryango
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments