Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAMAKURUMusanze: Polisi yafashe uwari warakoze uruganda mu rugo iwe rwenga inzoga zitemewe

Musanze: Polisi yafashe uwari warakoze uruganda mu rugo iwe rwenga inzoga zitemewe

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Musanze yamennye litiro 1750 z’ikinyobwa cya “kargazok” kitemewe, aho cyakorerwaga harafungwa ndetse n’uwagikoraga atabwa muri yombi.

 

N’igikorwa cyabaye mu gitondo cyo ku wa 6 Nzeli 2025, cyo kurwanya inzoga zitemewe mu Murenge wa Gacaca, Akagari ka Kabirizi, Umudugudu wa Mata.

Amakuru agera kuri IGIHE ni uko Polisi yafashe uyu mugabo wengaga iki kinyobwa ndetse na bimwe mu binyabutabire yakoreshaga, yiteguraga gukwirakwiza mu baturage.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi, yatangarije IGIHE ko ku bufatanye n’izindi nzego bazakomeza gusobanurira abaturage ingaruka zo kunywa inzoga zitemewe haba ku buzima, ku mibanire n’abandi ndetse no ku mutekano muri rusange.

Ati “Yafashwe arafungwa uwazengaga na zo turazimena, kandi tuzakomeza kwigisha abaturage ingaruka zo kunywa ibinyobwa bitemewe ndetse tubifatanye no gufata ababikora kugira ngo bahanwe. Ahantu higanje izi nzoga zitemewe ni ho kenshi usanga hari n’ibibazo by’urugomo, amakimbirane mu miryango n’izindi ngaruka zikomoka ku businzi.”

Yakomeje agira ati “Umuntu wishoye mu kunywa izi nzoga, ntabwo yongera kugira imbaraga zo gukora ibimuteza imbere, ahubwo usanga asaza imbura gihe, ni ho duhera dusaba abaturage kuzirinda no kuzirwanya.”

Yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda kunywa inzoga zitemewe kuko kuzinywa bibagiraho ingaruka mbi zirimo n’uburwayi, agaragaza ko abifuzaho ubufatanye mu kurwanya ibinyobwa bitemewe, batanga amakuru y’aho bikorerwa kugira ngo ababikora bafatwe babihanirwe.

Yanahishuye kandi ko akenshi usanga amazina ahabwa izi nzoga zidafite ubuziranenge, aba aburira abazinywa.

Ati “Hari ahaba hagaragaramo ingaruka zishobora kugera ku muntu wazinyoye, harimo Muriture, Nzoga ejo, Muhenyina, Tunuri, Umumanurajipo n’ayandi aburira abazinywa ingaruka zishobora kubageraho bitewe n’ibinyabutabire bizikoreshwamo.

IP Ngirabakunzi yavuze ko uwafashwe yenga izi nzoga zitemewe ashyikirizwa inzego z’ibanze agacibwa amande ndetse n’ibikoresho yakoreshaga bigafatirwa.

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Musanze yamennye litiro 1750 z’ikinyobwa cya “kargazok”
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments