NCBA Bank Rwanda yafunguye ku mugaragaro ishami ryayo rishya mu Karere ka Rubavu, yongera kugaragaza umuhate wayo ku kwegereza abaturage serivisi z’imari, mu buryo burimo ubwuzuzanye, bugera kuri bose kandi bufite ingaruka nziza ku bukungu.
Iri shami rishya rya Rubavu rihuye n’icyerekezo cya NCBA Bank, cyo gutanga ibisubizo mu by’imari byubakiye ku mukiliya, bifite agaciro kandi byizewe mu Karere.
NCBA ivuga ko yabengutse amahirwe y’ubucuruzi mu Karere ka Rubavu, nk’umuyoboro ukomeye w’ubucuruzi bwambukiranya imipaka.
Ubukungu bw’aka karere kandi bukomeje kuzamurwa n’ubucuruzi bwo kohereza no kwakira ibicuruzwa, ubukerarugendo, ubuhinzi n’izindi serivisi.
Umuyobozi Mukuru wa NCBA Bank Rwanda, Maurice Toroitich, yagize ati “Nk’ishoramari ryizewe mu Karere, NCBA izakomeza kugaragaza ubunararibonye mu by’imari ku bakiliya b’i Rubavu n’abaturanyi bayo. Twemera ko ubukungu buri kuzamuka muri aka Karere bufite amahirwe menshi, turifuza gufatanya n’abakiliya bacu no kubafasha kugera ku nzozi zabo mu buryo buboneye kandi burambye.”
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya NCBA Bank Rwanda, Ambasaderi Dr. Benjamin Rugangazi, yavuze ko iryo shami rigamije kugeza ibikorwa byayo ku baturage aho bari hirya no hino mu gihugu.
Ati “Ifungurwa ry’iri shami rishya rihamya ukwemera kwacu mu cyerekezo cy’Igihugu cyo guteza imbere ubukungu bwuzuzanya kandi bushingiye ku kwegereza abaturage serivisi. Twiyemeje gushyigikira urwego rw’imari mu Rwanda no kwagura imiryango hirya no hino mu gihugu.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Deogratius Nzabonimpa, yashimiye ibikorwa by’iyi banki, yemeza ko kuzana ishami ryayo bizagira uruhare runini mu kuzamura ubushobozi bw’abaturage mu by’imari.
Yakomeje avuga ko iri shami rishya rizongerera imbaraga icyerekezo cya NCBA Bank Rwanda cyo kubaka umuyoboro ukomeye kandi urambye wa serivisi z’imari mu Rwanda uzana ubusabane, no guharanira guteza imbere abantu bose aho banki ikorera.
NCBA Bank Rwanda, n’ishami ry’ikigo NCBA Group gikorera mu bihugu bitanu birimo Kenya, Uganda, Tanzania, Rwanda na Côte d’Ivoire.
NCBA Bank Rwanda ifite amashami ane i Kigali, ndetse no mu Turere twa Musanze, Nyagatare, Rubavu na Kayonza ndetse iteganya no gufungura irindi shami i Rusizi.

