Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubufatanye mpuzamahanga, Olivier Nduhungirehe, ari i Yokohama mu Buyapani aho yitabiriye Inama ya 9 ya Tokyo ku Iterambere rya Afurika (TICAD9), ibera kuva ku ya 20 kugeza ku ya 22 Kanama 2025.
Nk’uko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yabigaragaje ku rubuga rwayo rwa X, Nduhungirehe yatangiye uruzinduko rwe yitabira inama y’abaminisitiri yabaye mbere y’inama nyir’izina.
TICAD yatangijwe mu 1993 n’u Buyapani, igamije gufasha Afurika mu iterambere, amahoro n’umutekano, binyuze mu bufatanye n’imiryango mpuzamahanga nka Loni, Banki y’Isi na Komisiyo ya Afurika y’Umuryango w’Afurika.
U Rwanda n’u Buyapani bifitanye umubano watangiye mu 1962, ukaba waraganjweho n’ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi, uburezi, ingufu, ubwikorezi n’ikoranabuhanga.
Muri Werurwe 2024, u Rwanda n’u Buyapani basinye amasezerano y’inguzanyo ya miliyari 14 z’ama Yen (asaga miliyari 130 Frw) agamije guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi, hagamijwe kongera imikorere myiza n’ireme mu mashuri abanza, ayisumbuye ndetse n’ay’imyuga.