Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeDIPLOMACYNduhungirehe on a working visit to Australia

Nduhungirehe on a working visit to Australia

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubufatanye Mpuzamahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, ari muri Australia mu ruzinduko rw’akazi rugamije ibiganiro bya dipolomasi bitandukanye.

 Ibigo byo mu Rwanda byasinye amasezerano y’ubufatanye na Kaminuza ikomeye yo muri Australia

Uru ruzinduko rwatangiye ku wa Kane, tariki ya 14 Kanama, ruzitabwamo n’uyu minisitiri mu biganiro bya dipolomasi no mu nama yitwa Australian Leadership Retreat, ibera ku nsanganyamatsiko igira iti “Integrated Strategic Investment” (Ishoramari rihuza ingamba zitandukanye), nk’uko byatangajwe na minisiteri ibinyujije ku rubuga rwa X.

Iyo nama ni ihuriro rikuru rihuza abayobozi baturutse mu nzego za Leta, iz’ubucuruzi ndetse n’imiryango itari iya Leta, bigamije kurebera hamwe amahirwe n’ubufatanye mu by’ingamba.

 Umudepite wa Australia yashimiye Abanyarwanda kuba bakomeje kubungabunga urwibutso rwa Jenoside

Australia, izwi ku izina ryuzuye rya Commonwealth of Australia, ni igihugu kimwe kandi kikaba n’umugabane, cyashinzwe binyuze mu kwishyira hamwe kw’uduce dutandatu (states) tugendera ku itegekonshinga rimwe.

U Rwanda na Australia bifitanye ubufatanye bugenda burushaho kwaguka mu nzego zitandukanye, cyane cyane mu burezi, ubukerarugendo, ubushakashatsi bwa siyansi n’izindi.

 Kaminuza y’u Rwanda yinjiye mu muryango wa Australia Africa Universities Network

Giherereye mu majyepfo y’isi hagati y’inyanja y’Abahinde n’inyanja ya Pasifika, Australia ifite umwanya w’ingenzi mu bucuruzi mpuzamahanga no mu bya dipolomasi.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments