Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGANetanyahu yafashe ijambo benshi mu bari mu cyumba cya Loni barikubura

Netanyahu yafashe ijambo benshi mu bari mu cyumba cya Loni barikubura

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yagaragaje yanenze ibihugu bimwe by’i Burayi biherutse gufata icyemezo cyo kwemera Leta ya Palestine, agaragaza ko Israel itazakangwa n’ibyo, ahubwo ko yiteguye kurangiza ibyo yatangiye muri Gaza.

 

Yabigarutseho kuri uyu wa 26 nzeri 2025 ubwo yagezaga ijambo ku Nteko Rusange ya Loni yateraniye i New York, nubwo mu gihe yari ahawe ijambo benshi mu bari bateraniye mu cyumba cy’inama bahagarariye ibihugu byabo, bahise bahaguruka barasohoka, nk’ikimenyetso cyo kudashyigikira ibyo Israel iri gukora muri Gaza.

Yabwiye ibihugu byafashe icyemezo cyo gushyigikira ubwigenge bwa Palestine ko “Bizaba ari igisebo kuri mwe mwese..Icyemezo cyanyu giteye isoni kizashyigikira ibikorwa by’iterabwoba ku Bayahudi, ndetse no ku bantu b’inzirakarengane hirya no hino.”

Netanyahu washyiriweho impapuro zo gutabwa muri yombi n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ashinjwa gukora ibyaha by’intambara muri Gaza, yageze i New York ibihumbi by’abantu birara mu mihanda bamagana urwo ruzinduko rwe muri uwo mujyi, bavuga ko badashyigikiye ibikorwa by’intambara muri Gaza ahamaze kugwa abasaga 65.000.

Ijambo Netanyahu yavugiye muri Loni ryumvikanaga mu ndangururamajwi zari zashyizwe muri Gaza, ndetse no kuri telefoni z’abatuye muri Gaza bose, harimo n’abayobozi ba Hamas.

Yahaye ubutumwa Abanya-Israel bafungiwe muri Gaza ko “Ntabwoo twabibagiwe, habe na gato. Ntabwo tuzatuza kugeza tubagaruye mu rugo.”

Yaboneyeho kandi kuburira abayobozi ba Hamas ababwira kwemera kumanika amaboko, bitabaye ibyo bakicwa.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments