Major Ndayambaje Gilbert alias Castro, yamaze imyaka 27 ari umurwanyi mu mutwe wa FDLR wasize ukoze Jenoside yakorewe Abatutsi ukorera mu Burasizuba bwa Repulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Ni umwe mu baherutse gutaha mu Rwanda mu cyiciro cyajemo Brig. Gen. Gakwerere Jean Baptiste wari Umunyambanga Mukuru w’uyu mutwe w’iterabwoba.
Ubwo yari yitabiriye ihuriro ry’abagize icyiciro cya 74 cy’abatashye bavuye mu mashyamba ya Congo, bagasubizwa mu buzima busanzwe yavuze ko abasigaye mu mashyamba ya RDC nubwo bahora bifuza gutera u Rwanda ari ukwigerezaho kuko nta bushobozi bafite.
Ni muri gahunda ya Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari Abasirikare (RDRC), yo kurebera hamwe aho bageze mu gufatanya n’abandi kubaka igihugu.
Ni igikorwa cyabaye ku wa 26 Nzeri 2025, mu Karere ka Rubavu.
Maj Ndayambaje watashye mu Rwanda tariki ya 15 Gashyantare 2025 avuga ko Umutwe wa M23 ari wo wamushyikirije Leta y’u Rwanda, ajyanwa guhabwa inyigisho mu kigo cya RDRC kiri i Mutobo mu Karere ka Musanze.
Yakimazemo amezi atatu. Ubu yasubiye mu muryango aho abana n’ababyeyi be mu Ntara y’Amajyaruguru, Akarere ka Musanze, Umurenge wa Nyange, Akagari ka Muhabura.
Yavuze ko nyuma yo gushishikarizwa gutaha n’abarimo ababyeyi be, abavandimwe n’inshuti bamubwiraga aho Igihugu kigeze cyiyubaka yahisemo gutaha ku bushake.
Ati “Njye ntabwo nafashwe, ahubwo ababyeyi, inshuti n’abavandimwe banshishikarije gutaha, nanjye mfata icyemezo, ntabwo natinze gutaha ahubwo nari narabuze ungira inama.”
Maj Ndayambaje ahamya ko mu mashyamba ya RDC yasizeyo benshi ndetse badafite amakuru ku Rwanda nk’uko na we byari bimeze. Yagaragaje ko yatangajwe n’uburyo u Rwanda rwiyubatse ugereranyije n’uko barusize.
Ati “Naruvuyemo rwiganjemo inzu nyinshi za nyakatsi, nta mashanyarazi abaturage bari bafite. Imihanda n’amavuriro byarubatswe kandi biriyongera ari yo mpamvu mbashishikariza gutaha.”
Ndayambaje wakoreshaga izina rya Castro, yahamije ko nta watera u Rwanda uretse ufite intekerezo mbi wasaritswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ati “Ntawe uzatera u Rwanda ngo abishobore, uretse abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibitekerezo byabo bigoramye. Barabitekereza. Izo ngufu ntazo bafite nta n’izo bazabona. Ndabasaba gushyira intwaro hasi baze dufatanye kubaka Igihugu.”
Nubwo RDRC ikomeza kubaba hafi, gusa bagifite imbogamizi zo kutagira amacumbi kuko “Dugifite inzitizi zo kuba dutaha tukajya mu maboko y’ababyeyi, tukabana na bo n’abavandimwe bacu nkanjye nazanye n’umugore n’abana bagera kuri batanu.”
Perezida wa RDRC), Nyirahabineza Valerie, yavuze ko baganiriza abahoze ari abasirikare bagira ngo babakangurire gushishikariza bagenzi babo basize mu mashyamba ya Congo ngo na bo batahe.
Ati “Iki cyiciro cyiganjemo abagiye mu mashyamba ya Congo kuva 2019. Kuri aba batashye vuba hari akarusho k’uko bafite amakuru ku bashya binjijwe mu gisirikare vuba kubera intambara, mu gihe abatashye kera baziranye n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.”
Perezida w’iyi komisiyo yahamije ko abarenga kimwe cya kabiri cy’abagize icyiciro cya 74 cy’abatashye bavuye mu mashyamba ya Congo, bagasubizwa mu buzima busanzwe, baturuka mu Murenge wa Busasamana wo mu Karere ka Rubavu.
Raporo iheruka igaragaza ko kuva gahunda mu 1997, imaze kwakira abahoze ari abarwanyi ndetse n’abasirikare barenga 72.800 ndetse n’ibihumbi 12 bo mu miryango yabo.
