Chairman wa APR FC, Brig Gen Déo Rusanganwa, yasobanuye ko impamvu hashyizweho uburyo bw’abafana bifuza gufasha ikipe, batashakaga kubaho nk’ikipe zishyiraho uburyo bw’akanyenyeri abafana bafashirizaho amakipe yabo.
Ibi yabitangarije itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 15 Kanama 2025, ubwo yagaragazaga aho imyiteguro y’ibirori by’Inkera y’Abahizi byahujwe n’umukino wa gicuti wa APR FC na Power Dynamos igeze.
Brig Gen Déo Rusanganwa yabanje kuvuga ku gikorwa cyaraye kibaye, aho abafana ba APR FC bakusanyije hafi miliyoni 500 Frw, gishimangira ko ubusabe bwabo bwo gufasha ikipe bwari bukenewe.
Ati “Hari bamwe mu bafana bacu abajya badusaba ngo natwe mwadushyiriyeho akanyenyeri. Ntabwo umufatanyabikorwa wacu ari we MINADEF yabyemera nka ya kipe tuzi y’akanyenyeri. Ntabwo APR turi ikipe y’akanyenyeri.”
“Ubuyobozi rero bwararebye busanga na bo bifuza gushyiraho akabo. Mwabibonye uburyo babikozemo. Nimugoroba byari intangiriro kandi nk’ikimenyetso kuko bazaduha byinshi.”
Brig Gen Déo Rusanganwa yashimangiye ko kandi Ikipe y’Ingabo z’Igihugu ari yo ifite abafana benshi mu gihe, bitandukanye no kuba benshi batekereza ko Rayon Sports ari yo ya mbere.
Ati “Muzi ko dufite abafana benshi, hari abo njya numva bavuga ngo ni iya kabiri ku bafana ariko si byo. Turi gukora ikusanyamibare, rimwe tuzayivuga noneho na bo tubabaze.”
Abafana ba APR FC bose basabwe gushyigikira iyi kipe mu gikorwa cyiswe ‘Inkera y’Abahizi’, aho iyi kipe izatangira umwaka mushya ku mugaragaro ndetse ikanakina umukino wa gicuti uzayihuza na Power Dynamos yo muri Zambia.
Ni umukino uzabera kuri Stade Amahoro, ku Cyumweru tariki ya 17 Kanama 2025.