Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Ntwari Fiacre, yasuzuguye umutoza we muri Kaizer Chiefs, yanga gusimbuzwa ku mukino wa mbere yari ahawe amahirwe yo gukina.
Ibi byabaye ku Cyumweru, tariki ya 5 Ukwakira 2025, mu mukino w’irushanwa rya Carling Cup bari bahuriyemo na Stellenbosch muri ⅛, kuri Cape Town Stadium.
Ntwari yaherukaga mu kibuga mu mikino y’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ubwo yahuraga na Nigeria na Zimbabwe, mu mikino yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi cya 2026.
Kuva uyu mwaka w’imikino wa 2025/26 watangira ntabwo yigeze ahabwa umwanya wo gukina muri Kaizer Chiefs kubera ko abatoza bagiriraga icyizere Brandon Peterson na Bruce Bvuma.
Umutoza wungirije wa Kaizer Chiefs, Kaze Cedric, yatangaje ko impamvu uyu mukinnyi yahawe umwanya kuri iyi nshuro “byari byarateguwe mbere y’umwaka w’imikino ko ari we uzajya mu izamu mu irushanwa rya Carling Cup.”
Aya mahirwe Ntwari yabonye yagerageje kuyabyaza umusaruro kuko ntiyinjijwe igitego na kimwe mu mukino wose harimo n’inyongera y’iminota 30, bageze mu mwanya wa penaliti, Umutoza Mukuru, Khalil Ben Youssef, yashatse kumusimbuza.
Uyu munyezamu w’Amavubi yamubereye ibamba yanga gusohoka mu kibuga, bikurura impaka zikomeye cyane hibazwa ku myitwarire y’uyu mukinnyi, gusa yagaragaje ko yari abikwiriye akuramo penaliti ya mbere.
Nubwo yayikuyemo ariko ntibyabujije ikipe ye gutsindwa izindi 5-4, ihita isezererwa muri iri rushanwa.
Kaze yabajijwe kuri iyi myitwarire agira ati “Ni ibintu tugiye gukemura imbere mu ikipe. Yavuze ko yari afite icyizere cyinshi ariko ntabwo ari ibintu byo kureka gutyo.”
Ntwari Fiacre ategerejwe mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda aho agomba kuyifasha mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, ihura na Bénin ku wa Gatanu tariki ya 10 Ukwakira ndetse na Afurika y’Epfo tariki ya 14 Ukwakira.
