Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAMAKURUNyagatare: Heifer Rwanda yatangije ikigo gitanga imashini zoroshya ubuhinzi

Nyagatare: Heifer Rwanda yatangije ikigo gitanga imashini zoroshya ubuhinzi

Umuryango Mpuzamahanga ugamije kurwanya ubukene n’inzara, Heifer International ufatanyije na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, MINAGRI, bafunguye Ikigo cyigisha abahinzi gukoresha imashini zihinga no kuzisana (Mechanization Hub) cyitezweho kubafasha kongera umusaruro.

 

Ni ikigo cyafunguwe mu Murenge wa Karangazi ku wa 21 Kanama 2025.

Ubwo cyatahwaga kandi, Heifer International ku bufatanye n’ikigo cyitwa Hello Tractor bahaye abahinzi bo muri ako Karere imashini 10 zihinga, bazishyura mu byiciro mu rwego rwo kubafasha kuzamura umusaruro w’ubuhinzi

Umuyobozi w’Umuryango Heifer International mu Rwanda, Ruzibuka Verena yatangaje ko ku ikubitiro mu Ugushyingo 2024 hari imashini 15 zihinga bahaye abahinzi mu Karere ka Kayonza zishyurwa mu byiciro, zimaze gufasha mu mirimo y’ubuhinzi ku buso burenga hegitari 3000 buhingwaho n’abarenga 6000.

Yagaragaje ko icyo kigo giherereye i Kayonza hamaze guhugurwa abashinzwe kwita kuri izo mashini barenga 20 kugira ngo bajye batanga serivisi zo kuzikora igihe zagize ikibazo.

Ruzibuka yakomeje avuga ko bifuza ko iki kigo kizatanga serivisi zitandukanye hakoreshejwe ikoranabuhanga cyane cyane imashini zihinga.

Ati “Iki kigo twifuza ko gikomeza gutanga umusaruro ku bahinzi n’aborozi bo muri aka gace aho bazajya bakora ubuhinzi bifashishije ikoranabuhanga cyane cyane imashini zihinga n’ibindi bikoresho bihinga kandi bakabikora babungabunga ibidukikije.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen yavuze ko iki kigo cyafunguwe kigiye gufasha mu kuzamura cyangwa kugera ku cyerekezo cy’ako karere cyo kuba igicumbi cy’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda.

Ati “Ibi bigiye gufasha mu cyerekezo cy’Akarere ka Nyagatare kubera ko twifuza kuba igicumbi cy’u Rwanda cy’ubuhinzi n’ubworozi. Turashimira Leta iri kuduha ibyangombwa bikenewe kugira ngo dushobore kubigeraho.”

Ibarura ry’abaturage riheruka gukorwa mu 2022 ryagaragaje ko 59,3% by’abaturage ba Nyagatare bakora ubuhinzi na ho 39,2% bakora ubworozi.

Gasana yavuze ko mu 2024/2025, ubutaka bwahinzwe muri ako Karere buri ku buso bwa hegitari ibihumbi 83.190, mu ubwahinzwe bukaba bwaratanze umusaruro ungana na toni ibihumbi 261.640 muri ako karere.

Kuri ubwo buso burenga hegitari ibihumbi 83, ubutaka bwahinzwe hakoreshejwe uburyo bw’imashini ni hegitari ibihumbi 7.654 ku buso.

Yagize ati “Ibyo rero byagiraga ingaruka ku bikorwa dukora harimo kudahinga ubutaka bwose, kudahingira igihe ndetse n’izindi ngaruka zitandukanye. Twizeye rero y’uko izi serivisi twegerejwe zigiye kudufasba gushyira mu bikorwa gahunda za Leta zitandukanye zirimo nkaho twari twaratangiye guhinga ubutaka bwari bwaragenewe isuri kubera ko twashakaga abakozi benshi mu gihe kimwe.”

Umuhinzi wo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, Olivier Niyitegeka, yavuze ko kuva yatangira guhinga akoresheje imashini umusaruro wiyongereye ugereranyije n’abakoresha amasuka muri rusange kubera ko umusaruro wiyongereye cyane.

Ati “icyiza cyo guhinga ukoresheje izi mashini ni uko bitandukanye no guhingisha amasuka kuko ndibuka mu mwaka ushize nakoresheje imashini ihinga gusa hari umuntu duhanye imbibi, nahinze ubuso bungana na hegitari we ahinga ubuso bungana na hegitari 2 ubwo umusaruro uza gutandukana kuko njyewe nakoresheje imashini we ahingisha amasuka toni 7 n’ibiro 700 noneho we akuramo toni 9 muri hegitari 2.”

Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Telesphore Ndabamenye, yibukije urubyiruko rwo muri Nyagatare ko rukwiriye kubyaza umusaruro ibikorwa nkibi baba begerejwe mu rwego rwo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi bakoresha imashini zigezweho mu kuzamura umusaruro w’ubuhinzi.

Ati “Iyi serivisi y’imashini zihinga n’ibijyanye na yo ni nziza kubera ko ihanga imirimo mu buryo butandukanye bigatuma abantu biteza imbere. Turakangurira rero urubyiruko rwo muri aka Karere gukoresha izi mashini kubera ko aya ari amahirwe akomeye babonye. Twifuza ko kandi abahinzi bo muri Nyagatare batangira kwiga kuzikoresha neza ndetse bakazibyaza umusaruro.”

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Hello Tractor, Folu Okunade, yagaragaje ko nubwo hari intambwe yatewe, mu Rwanda hagikenewe izindi mashini kugira ngo umusaruro w’ubuhinzi ukomeze wiyongere mu gihugu

Umuyobozi w’Umuryango Heifer International mu Rwanda, Ruzibuka Verena yasabye ibigo bitandukanye gukomeza gushora imari mu bijyanye no kongera izi mashini kugira ngo zibashe kugera mu gihugu hose
Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Telesphore Ndabamenye, yibukije urubyiruko rwo muri Nyagatare ko rukwiriye kubyaza umusaruro ibikorwa begerejwe byo gukoresha imashini zigezweho mu buhinzi
Abahinzi bahawe inguzanyo na BDF izabafasha kwishyura izi mashini
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments