Mu murenge wa Cyato mu Karere ka Nyamasheke habereye impanuka y’urukuta rwagwiriye abari kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyirahindwe ya Mbere, abantu umunani barapfa abandi barakomereka.
Ni impanuka yabaye saa tanu z’amanywa kuri uyu wa 9 Nzeli 2025, aho urukuta rwubakwaga kuri uru rugomero rwaguye bitunguranye.
Uru rugomero ruri kubakwa mu Mudugudu wa Rwaramba, Akagari ka Bisumo, Umurenge wa Cyato.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse, yabwiye IGIHE ko aya makuru bayamenye ndetse ko bari kwerekeza aho iyi mpanuka yabereye mu bikorwa by’ubutabazi no guhumuriza abaturage.
Ni urugomero ruri kubakwa ku bufatanye bwa Leta n’abikorera (HYDRONEO-DNG Rwanda) rugeze ku gipimo cya 70%. Igihe ruzaba rwuzuye ruzatanga Mgwt 0.909 akaba ari umuriro wacanira ingo zisaga ibihumbi 15.
Imirimo yo kurwubaka yatanze akazi ku baturage basaga 800 bikaba byarabafashije kwiteza imbere. Abari kwegerezwa ibyo bikorwa remezo bakaba basabwa kubibungabunga kuko ari ibyabo.